skol
fortebet

Harmonize yashyizeho amategeko mashya ku bifuza kumutumira mu bitaramo kubera umukunzi we

Yanditswe: Friday 15, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomeye muri Afurika by’umwiharika mu Gihugu cya Tanzania wamamaye nka Harmonize yashyiriyeho amategeko mashya abifuza kumutumira mu bitaramo ndetse n’ibindi bifitanye isano n’umuziki we kubera umukunzi we Frida Kajala.

Sponsored Ad

Mu mategeko mashya Harmonize yashyize yabwiye abantu bifuza kumutumira mu bitaramo ko bagomba kuzajya bashyiraho umwanaya wihariye w’umukunzi we ati" Niba unyifuza jya uzirikana ko ufite ubushobozi bwo gutegera indege yihariye(Private Jet)umwamikazi wanjye".

Yongeraho ati" Jya wizera kandi ko ufite amatike y’agatangaza abiri n’imodoka ya V8 y’itsinda ry’abaririmbyi banjye n’abandi dukorana".

Uyu muhanzi yakomeje atangaza aho bari kwitegura kwerekeza ati" Ubu gahunda ni Qatar abandi munyifuza muvugane na Frida Kajala.

Ibi Harmonize abivuze nyuma y’iminsi mike yambitse impeta Kajala baherutse gusubirana mu rukundo ndetse ahita umugira n’umukuri mu bajyanama yari asanzwe afite mu muziki we.

Harmonize aherutse gutangaza ko akunda Kajala kuruta uko akunda Nyina umubyara kuko ngo n’uburyo Kajala amuzimo bidafite aho bihuriye n’uburyo umubyeyi wamwibarutse yaba amuzi.

Uko iminsi ishira aba bombi bakomeza kugaragaza ko urukundo barimo ubu rukomeye ndetse ko biteguye kururwanirira uko byagenda kose bitewe n’amagambo Kajala aherutse gutangaza avuga ko uko abantu barushaho kuarwanya ari kimwe mu bituma we arushaho gukunda Harmonize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa