skol
fortebet

Harmonize yavuze amagambo akomeye, avuga ko yanze kumvira inama z’umubyeyi ubwo yari mu rukundo

Yanditswe: Monday 13, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umunya-Tanzania, Harmonize yongeye kugaragaza ko urukundo rwamaze kumwangiriza ubuzima, akomoza ku mpanuro yahawe na nyina akazirengagiza kugera abonye agaciro kazo asaba abantu kumvira ababyeyi.

Sponsored Ad

Mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikira yavuze uburyo umukunzi we yamushoye mu bihombo nubwo atavuze neza uwo ariwe ariko benshi bavuze ko bishoboka ko ari Frida Kajala.

Harmonize avuga ko nyina yari yaramubujije kwambika impeta umukunzi we nubwo atavuze izina ariko uwo yambitse impeta arazwi ni Frida Kajala.

Harmonize ati: ”Rimwe na rimwe, umubyeyi ashobora kukubuza ikintu ukibwira uti ntabwo ankunda.”

Yakomeje agira ati: ”Iyo uri mu munyenga w’urukundo, ntabwo ubasha kubona icyo umubyeyi ashaka kukurinda. Habuze gato ngo nshyingiranwe n’urukundo rutari urwa nyarwo."

Yongeraho ati: ”Mujye mwumva ababyeyi nubwo baba atari abanyu, basore murambagiza mutekereza ko muzi byose ariko ijisho ry’ababyeyi [Mama] rireba byose.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa