skol
fortebet

Harmonize yahishuye byinshi ku mukunzi we bimutandukanya n’abandi

Yanditswe: Wednesday 06, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe gito Harmonize asabye umukunzi we Kajala ko yamubera umugore w’ubuzima bwe bwose yatangaje ikintu gikomeye ndetse avuga ko kwemererwa kubana n’umugore umeze nka Kajala byari inzozi kuri we.

Sponsored Ad

Harmonize uri mu bahanzi bagezweho muri Afurika by’umwihariko mu Gihugu cya Tanzania ari naho akomoka avuga ko kimwe mu bintu byiza byamubayeho mu buzima ari ukuba agiye kubana n’umugore yifuje kuva Kera.

Uyu muhanzi ubwo yaganiraga na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Tanzania yavuze ko Kubwe ngo kuba agiye gushakana n’umuntu umushimisha cyane ari impano ihambaye idapfa kubonwa n’uwariwe wese, Harmonize yagaragaje ko ashimira Imana kuba yaramuhaye andi mahirwe yo kubana n’umugore avuga ko ari isoko yibyishimo bye.

ubwo yasabaga Kajala ko yamubera Umugore mu cyumweru gishize, Harmonize yavuze ko we na Kajala abantu benshi batari bazi ko bamaranye imyaka irenga irindwi kandi ko Kajala yamufashije muri byinshi muri iyo myaka yose bamaranye.

Mu magambo make yavuze ko Kajala yamubaye hafi mu bintu byinshi atabasha gusobanura bizwi nabo bonyine, ahishura ko hari ibihe yagezemo ubuzima bukamukomerera kuburyo ntaho kuba yari afite ariko Kajala akamufasha kandi akamubikira ibanga.

Harmonize asubiranye na Kajala nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze baratandukanye bivugwa ko byari byaratewe nuko Harmonize yagerageje kureshya umukobwa wa Kajala abinyujije mu butumwa yamwohererazaga.

Kugeza ubu aba bombi bamaze kwemeranya kubana nk’umugore n’umugabo uretse ko bataratangaza igihe ubukwe bwabo buzabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa