skol
fortebet

Harmonize yihanije abavuga ko kwinginga asaba imbabazi uwahoze ari umukunzi we ari uburyarya

Yanditswe: Thursday 26, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomoka mu Gihugu cya Tanzinia wamenyekanye nka Harmonize uko umunsi uje undi ugataha ntasiba kugaragaza amarangamutima afitiye uwahoze ari umukunzi we Kijala Frida yifuza ko basubirana, Harmonize yiyamyeababifata nk’uburyarya avuga ko we icyo yifuza ari umugore we gusa ntakindi.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa yatanze yifashishije urukuta rwe rwa Instagram ahashirwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa maze agira ati" Nkunda umugore wenge, icyo nshaka nukumwereka ko nkeneye ko agaruka mu buzima bwange ntago ari ukwigaragaza"

Urukundo rwa Harmonize na Kajala rwamenyekanye Muri Gashyantare 2021 ubwo Harmonize yabitangazaga,ariko urukundo rwabo ntirwatinze kuko mu Ugushyingo 2021 uyu muhanzi yahise atangaza ko batandukanye ndetse ahita yerekana undi mukobwa w’Umunya-Australia bari mu rukundo nawe baherutse gutangukana bavuga ko bananiwe kumvikana aho batura.

Bivugwa ko gutandukana kwa Harmonize na Kajala byatewe nuko uyu muhanzi yashatse kuryamana n’umwana w’uyu mugore. Amakuru yasohotse yavugaga ko Harmonize yari amaze iminsi yohereza Paula umukobwa wa Kajala amafoto y’urukozasoni akamubwira n’amagambo aganisha ku kuryamana.

Umukobwa wa Kajala n’umwe mu banyamideli bagezweho mu gihugu cya Tanzania akaba n’umukunzi w’umuhanzi ukunzwe cyane wamenyekanye nka Rayvanny.

Harmonize kuva yatandukana na Briana w’umunya Australia ntasiba kugaragaza ko akeneye Kajala mu buzima bwe ndetse ko yiteguye gukora buri kimwe kugirango amubone.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa