skol
fortebet

Harmonize yongeye guca amarenga ko afite ubukwe vuba na Kajala wujuje imyaka 40(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 22, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi uri mu bagezweho muri Tanzania wamenyekanye nka Harmonize yongeye guca amarenga ko yaba afite ubukwe vuba n’umukunzi Flida Kajala wizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 40.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa Harmonize yanyujije ku rukuta rwe rwa Insatgram ubwo yifurizaga isabukuru nziza y’amavuka umukunzi Kajala aboneraho kumwibutsa ko kumurongora ari inzozi arota buri munsi bica amarenga yo kurushinga mu gihe cya vuba arangije amubwira ko amukunda cyane.

Kajala atazuyaje yahise asubiza ubutumwa bwa Harmonize(Comment) aramushimira ndetse amubwira ko ari umuntu ufite umwanya udasanzwe mu buzima bwe kandi amukunda cyane.

Umubano w’aba bombi ukomeje guca ibintu nyuma y’igihe gito basubiranye mu rukundo ndetse uyu muhanze aherutse gusaba Kajala ko yamubera umugore undi nawe yemera atazuyaje.

Kugeza ubu Kajala Frida ni umwe mu bagize ikipe nini ireberera inyungu za Harmonize ndetse uyu muhanzi aherutse gutangaza ko umukeneye wese haba mu bitaramo ndetse n’ahandi agombo kujya abanza akanyura kuri Frida Kajala kandi akaba yateguye indege bwite(Privet jet) igomba gutwara umwamikazi we kuko aho azajya ajya hose bazajya baba bari kumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa