skol
fortebet

Hateguwe igitaramo cyo gusezera Yvan Buravan

Yanditswe: Monday 22, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Hateguwe umugoroba wo guha icyubahiro no gusezera kuri Yvan Buravan kizaba ku wa 23 Kanama 2022.

Sponsored Ad

Uyu mugoroba uzabera muri Camp Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, uzarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo indirimbo ze, ubumya kuri we buzatangwa n’abantu batandukanye, amasengesho n’ibindi.

Byitezwe ko umugoroba wo guha icyubahiro no gusezera kuri Yvan Buravan uzatangira saa 17:00.

Uyu mugoroba uzarangwa no gutarama, kuganira ndetse no kwibukiranya amateka n’ibigwi bya Yvan Buravan.

Ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022 nibwo hazaba umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Buravan ndetse no kumuherekeza mu cyubahiro.

Yvan Buravan uri mu bahanzi bakoze amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda, yitabye Imana afite imyaka 27 ku wa 17 Kanama 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa