skol
fortebet

Hasohotse ifoto y’urwandiko bicyekwa ko rwafungishije Miss Iradukunda Elsa[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 09, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari gusakazwa amakuru avuga ko Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, Iradukunda Elsa, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ashinjwa kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné bivugwa ko ari umukunzi we.

Sponsored Ad

Kuri ubu hasohotse urwandiko ruri gusakazwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bicyekwa ko rwanditswe na Miss Iradukunda Elsa wabaye nyampinga w’u Rwanda 2017, ku ya 04 Gicurasi 2022.

Iyi baruwa yanditswe na Elsa ishinjura Ishimwe Dieudonné "Icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya mu marushwanwa ya Nyampinga (Miss Rwanda) mu bihe bitandukanye.

Iyi baruwa igira iti” Njyewe IRADUKUNDA Elsa Miss Rwanda 2017 ufite irangamuntu ifite numero Qu637535 , Nyuma yo kumva amakuru avugwa kuri Ishimwe Dieudonné(Alias Prince Kid ) ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsinayakoreye bakobwa bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda ,mbinyujije mu nyandiko mpakanye ko iryo hohoterwa ntaryo nakorewe ari mbere y’amarushanwa ndetse no mu marushanwa.

Ikomeza igira iti" Ibihembo byose nasezeranyijwe n’umushahara byose narabihawe nta kiguzi,nta ruswantanze cyangwa nsabwe”.


Miss Elsa yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, afungiye kuri Station ya RIB i Remera.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B.Thierry, yabitangaje agiara ati“akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza.”

Bivugwa ko RIB yatangiye gukora iperereza ku byaha bifitanye isano na ruswa y’igitsina muri Miss Rwanda mu 2019.

Kuva icyo gihe, hatangiye gukusanywa ibimenyetso kugeza ejobundi Ishimwe atawe muri yombi.

Amakuru dukesha IGIHE ni uko kuva Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yafungwa, Miss Elsa yatangiye kujya kureba abakobwa bose batanze ubuhamya ku ihohoterwa bagiye bakorerwa kugira ngo bazivuguruze imbere y’urukiko.

Abakobwa n’abandi bantu [kuko harimo n’abasore] batanze ubuhamya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina Ishimwe ashinjwa, barasinye.

Hari nandi makuru avuga ko mu bantu batanze ubuhamya muri RIB, harimo abakobwa biyemerera ko basambanyijwe na Ishimwe Dieudonné mu bihe bitandukanye.

Hari umwe bivugwa ko yari afitanye gahunda na Ishimwe mu 2020, aho kugira ngo bahurire ku biro bya Miss Rwanda, uyu musore yamujyanye mu rugo rwe.

Ngo muri urwo rugo i Kanombe, Ishimwe yahise yinjiza uwo mukobwa mu cyumba cye, amwakiriza ikirahure kirimo inzoga, undi ayinyoye yumva irarura arayireka.
Yaje kumuvangiramo jus, arangije ngo azana urumogi yatekeye, amusaba gukururaho gake.

Amaze gusindisha uwo mukobwa, ngo yatangiye kumusoma, undi kuko yari yacitse intege, yagaruye ubwenge asanga Ishimwe yamusambanyije.

Umusore abonye ko yakoze amarorerwa ku muntu wataye ubwenge, ngo yamusezeranyije ibintu byinshi birimo kumurihira amashuri no kumufasha mu buzima busanzwe.

Ngo yanamwijeje ko azamufasha akegukana ikamba mu irushanwa rikurikiraho.
Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda yatawe muri yombi ku wa 25 Mata 2022 akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

Miss Elsa atawe muri yombi mu gihe bivugwa ko asanzwe afitanye umubano wihariye na Ishimwe Dieudonné nk’abantu bafitanye umushinga wo kuzabana nk’umugore n’umugabo.

Ibitekerezo

  • Mubigaragara Abo sabana batazi gutandukanya icyatsi nururo ntanimpamvu yokubavugira ibyo bativugiye kuki igihe cyose bacecetse nuko ibi bitabagaho?Njyewe sinabura kubyita ishyari cg gushakira umuntu icyaha Abo nabana bibitambambuga?kuburyo bari gufatwa kungufu bagaceceka?kuritwe aya makuru ntacyo atumariye nayo kudutesha igihe no kutubuza kugendera mucyerekeza Urwanda rwacu rwifuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa