skol

Havutse intonganya mu rugo rwa Marioo kubera indirimbo ye na Element

Yanditswe: Tuesday 14, Oct 2025

featured-image

Paula Kajala, umugore w’umuhanzi w’Umunya-Tanzania, Marioo yagaragaje ko amashusho y’indirimbo nshya “Njozi” yahuriyemo umugabo we na Element EleéeH, yakuruye intonganya mu rugo rwe kubera inkumi yifashishijemo.

Yabigarutseho mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho yasangije abamukurikira aya mashusho amaze umunsi umwe agiye hanze.

Yagize ati “Amashusho y’indirimbo yatumye ntongana n’umugabo wanjye yasohotse noneho. Muyarebe!”

Mu minsi ishize Marioo yahamije ko amashusho y’iyi ndirimbo yatinze kujya hanze kubera umugore we.

Bivugwa ko Paula Kajala atigeze yishimira bimwe mu bice by’ayo mashusho, cyane cyane aho Marioo agaragara yahuje urugwiro n’inkumi igaragara muri aya mashusho, bituma haba ifuhe ryatumye igihe cyo kuyashyira hanze kigizwa inyuma.

Nyuma y’iminsi yo kutumvikana, amashusho y’indirimbo “Njozi” yasohotse ku wa Mbere tariki 13 Ukwakira 2025, ndetse Element EleéeH yari muri Tanzania ku bw’iyi gahunda.

“Njozi” ni imwe mu mishinga yerekana ubufatanye bukomeje gukura hagati y’abahanzi b’u Rwanda n’abo muri Tanzania, by’umwihariko hagati ya Element Eleeeh na Marioo uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri iki gihe.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element EleéeH, ikaba imwe mu zigize album ya Marioo yise ‘The Godson’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa