skol
fortebet

Havutse uwaje kuba umutuzo wange! Mu magambo yuje ubwuzu Tijara yifurije isabukuru nziza umugabo we

Yanditswe: Wednesday 27, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Dada Kabendera wamenyekanye nka Tijara mu mwuga w’itangazamakuru mu magambo y’ujeubwuzu yifurije isabukuru nziza Papa w’abana be ariwe mugabo we.

Sponsored Ad

Tijara abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto ari kumwe n’umugabo we maze amushimira ubutwari adahwema kumugaragariza nk’umugabo we ndetse akaba n’umubyeyi w’abana be.

Mu butumwa yanditse yatangiye agira ati" 25/07 Havutse uwaje kuba umutuzo wange".

Tijara yakomeje agira ati"Isabukuru nziza Papa w’abana banjye uwo Imana yahaye ubutwari bwo kuba uwanjye akanyemera uko ndi!Imana yarakoze kukurema,ababyeyi bawe barakoze kukubyara no kukurera! Isabukuru nziza mukunzi".

Tijara yifurije isabukuru nziza umugabo we nyuma y’iminsi mike asangije abakunzi be inkuru yabo y’urukundo n’uburyo byatangiye.

Tijara avuga ko batangiye imiryango yabo ari inshuti cyane nabo bameze nka musaza na mushiki uko iminsi ishira baza kuba inshuti magara ariko nabyo bisanga bidahagije mu 1995 nibwo batangiye gukundana ndetse no gukumburanda bimwe biranga abantu bakundana.

Mu butumwa akunze gusangiza abamukurikira akunze kugaragaza ko yahiriwe ndetse ko akunda umugabo we cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa