Televiziyo ya HBO yatangaje ko filime yayo y’uruhererekane yamenyekanye cyane ku izina rya Euphoria igeze ku musozo wayo wa nyuma, nyuma y’igihe kinini yarakurikiwe n’abafana hirya no hino ku Isi, harimo n’ab’i Rwanda.
Amakuru y’ihagarikwa ry’iyi filime yemejwe n’abayikoze, bagaragaza ko agace ka nyuma kagaragaye ku wa 1 Kamena 2026 ari ko gasoza burundu inkuru yari imaze imyaka igera ku munani itegurwa ndetse ikanerekanwa.
Umwanditsi akaba n’umuyobozi wayo, Sam Levinson, yavuze ko igihe cyari kigeze ngo iyi nkuru ishyirweho akadomo, kuko ubutumwa yari igamije gutanga bwamaze kugera ku bayikurikiranaga.
Yagaragaje ko agace ka nyuma kanari uburyo bwo kuzirikana no guha icyubahiro Angus Cloud, umwe mu bakinnyi bakunzwe muri iyi filime, witabye Imana mu mwaka wa 2023.
Mu myaka yose yamaze yerekanwa, Euphoria yabaye imwe muri filime zakurikiwe cyane n’urubyiruko kubera uburyo yagarukaga ku bibazo bitandukanye byugarije sosiyete birimo ibiyobyabwenge, urukundo, ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’ibibazo by’urubyiruko ruri mu nzira yo gukura.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *