skol

Henry Cavill yatangaje ko yababajwe no kuba yahagaritswe mu gukina muri filime ya Superman

Yanditswe: Friday 16, Dec 2022

featured-image

Umukinnyi wa filime Henry Cavill wakinnye ‘Superman’ nka Clark Kent yamenyeshejwe ko atazongera gukina muri iyo filime.

Ni itanganzo Henry Cavill yatanze mu gahinda kenshi avuguruza iryo yari aherutse gusangiza abakunzi be mu Ukwakira, avuga ko azakina muri iyi filime ya Superman.

Mu butumwa bw’akababaro, Henry yasangijze abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko ari icyemezo cyafashwe nyuma y’inama yagiranye n’abayobozi bashya ba ‘DC studios’ James Gunn na Peter Safran.

Yagize ati “Mvuye mu nama na James Gunn na Peter Safran, amakuru mabi kuri buri wese, ntabwo nkigarutse gukina Superman. Nyuma y’uko mbwiwe na ba nyiri studio gutangaza ibyo kugaruka, ni amakuru atoroshye kwakira, ariko nibwo buzima.”

Henry Cavill ahagaritswe nyuma y’uko abayobozi bashya ba DC studio izwiho gukora amafilime ajyanye n’imbaraga zidasanzwe , batangaje ko bazibanda mu gukora ku buzima bwa ‘Superman’ akiri umusore.

Superman ni filime ivuga ku musore uza ku Isi mu cyogajuru akiri umwana muto avuye ku wundi mu bumbe, akaza ku Isi afite imbaraga zidasanzwe zo kuguruka ndetse no guterura ibintu biremereye akazifashisha gutabara abantu bari mu byago.

Uyu mugabo Henry Cavill w’imyaka 39 yakinnye muri Superman kuva mu 2013 mu gice cya ‘Man of Steel’, ‘Batman vs Superman’ mu 2016 ndetse na ‘Justice League’ mu 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa