Hotel Cristiano Ronaldo ari kubaka mu Bufaransa yongeweho imyaka ine kugira ngo yuzure
Yanditswe: Tuesday 25, Apr 2023

Hotel umunyabigwi Christiano Ronaldo arimo kubaka mu Bufaransa byatangajwe ko iuzura mu mwaka wa 2027 mu gihe yatangiye kubakwa biteganyijwe ko izuzura mu mwaka wa 2021.
Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje ko iyi Hotel y’inyenyeri enye havutse ibindi bibazo bituma imirimo yo gukomeza kuyubaka yakabaye yarasubukuwe mu byumweru bishize itaba.
Byari byitezwe ko iyi hoteli igomba kuzura itwaye miliyoni 53 z’amadorali yari gutahwa muri 2021.
Kubera icyorezo cya COVID-19 cyajegeje Isi byatumye n’iyubakwa ryayo ridindira.
Ikindi kivugwa cyatumye iyi hoteli itinda ikaba izuzura muri 2027 harimo iperereza rusange ryakozwe mu gutanga hoteli zemewe kubakwa aho ryakozwe muri Gicurasi 2019.
Ni hoteli yubatse ibumoso bwa banki ya River Seine iruhande rwaho Gari ya Moshi ihagarara kuri "Austerlitz", niyuzura izaba ifite ibyumba 210, akabari ko rusenge na pisine aho umuntu aba reba neza umurwa mukuru w’iki gihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *