skol
fortebet

Huye: Uwasambanyije umwana we kubera inzoga yahanishijwe igihano gikomeye

Yanditswe: Thursday 11, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, wari ukurikiranyweho gusambanya umwana we ndetse na we akabyemera avuga ko yabitewe na ka manyinya, yakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko ukurikiranyweho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 12, yakoze iki cyaha tariki 29 Kamena 2022.

Ni icyaha cyakorewe mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Kibirizi, mu Karere ka Nyanza ubwo uyu mugabo yamujyanaga iwe amukuye kwa nyina wabo, ubundi akarara amusambanya.

Mu rubanza, uyu mugabo yemeye icyaha cyo gusambanya umukobwa we, avuga ko yabitewe n’ubusinzi bw’inzoga yari yanyoye, abisabira imbabazi.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye ruburana n’uyu mugabo, rwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, kumuhamya icyaha rukamukatira gufungwa burundu.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwaburanishije uru rubanza, ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki 08 Kanama 2022 rwasomye icyemezo, ruvuga ko nubwo uregwa yemera icyaha akanagisabira imbabazi ariko yagikoranye ubugome kuko ari we mubyeyi yari asigaranye wagombaga kumwitaho aho kumwitaho akamukorera ibya mfura mbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa