skol

Huye: Wa mugabo wavuze ko yasambanyije umwana abitewe na Primusi n’amadayimoni yahawe igihano gikomeye

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 22 June 2022

Mu Karere ka Huye umugabo uherutse kwemera ko yasambanyije umwana w’imyaka 7 abitewe n’amadayimoni ndetse na Primusi yamaze gukatirwa burundu.


Uyu mugabo w’imyaka 55 uturuka mu murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ku wa Mbere tariki 20 Kamena 2022 nyuma yo kumuburanisha mu mizi mu kirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye.

Umucamanza asoma icyemezo cy’Urukiko, yavuze ko nubwo uregwa yaburanye yemera icyaha akanagisabira imbabazi ariko umwana akurikiranyweho gusambanya ari munsi y’imyaka 14 bityo ko agomba guhanishwa gufungwa burundu.

Icyaha cyo gusambanya uyu mwana w’imyaka irindwi kiregwa uyu mugabo witwa Murindahabi Fidele, cyakozwe tariki 28 Mata 2022, ubwo uyu mugabo yasambanyirizaga uyu mwana mu cyumba cyarimo imbaho saa yine z’amanywa.

Uyu mugabo w’imyaka 55 akimara gufatwa, mu ibazwa rye, yemeye icyaha cyo gusambanya uyu mwana ubwo yamukuraga mu bandi aho bariho bakina, akavuga ko yabitewe n’amadayimoni ndetse n’amacupa abiri ya Primus yari yanyoye.

Amakuru ahari avuga ko uyu mugabo yigeze gufungwa imyaka 9 ubwo yari yarahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Radiotv10

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dj Dizzo usigaje iminsi ibarirwa ku ntoki ngo yitabe Imana yageze mu...

Mutambuka Derrick wamenyekanye nka Dj Dizzo nyuma y’uko abwiwe n’abaganga ko...
27 June 2022 0

Umwana wa Bushali yakorewe ibirori by’isabukuru y’imyaka 2 byitabirwa...

Umuhanzi ukunzwe na benshi hano mu Rwanda ubarizwa mu itsinda rya...
27 June 2022 0

Mu mafoto reba ibyaranze igitaramo cya Seka Live kitabiriwe n’ibyamamare...

Mu mafoto atandukanye irebere ibyaranze igitaramo cya Seka Live kitabiriwe...
27 June 2022 0

Harmonize yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga(AMAFOTO)

Umuhanzi ukunzwe n’abatari bake ukomoka muri Tanzania yambitse impeta...
27 June 2022 0

Reba ibyaranze igitaramo cya ’Choplife Kigali’ kitabiriwe na Minisitiri...

Minisitiri Aurore Munyangaju ni umwe mu bitabiriye igitaramo cya ’Choplife...
26 June 2022 0

Ariel Wayz na Bwiza batunguranye nyuma y’ibibazo bisanzemo

Umuhanzikazi Ariel Wayz na mugenzi we Bwiza nyuma yo kwisanga mu bibazo...
25 June 2022 0