skol

I-Cyogere witegura kumurika Album yakubiye amashimwe y’ibyo Imana yamukoreye mu ndirimbo nshya [VIDEO]

Yanditswe: Friday 27, Feb 2026

featured-image

Umuhanzi nyarwanda Aimable Twagirayezu, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya I-Cyogere, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ineza ye”, ikoze mu ndimi ebyiri, Ikinyarwanda n’Icyesipanyoro, mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwe ku rwego mpuzamahanga. Ni indirimbo ikubiyemo amashimwe menshi ashimira Imana ku byo yamukoreye mu buzima bwe bwose.

I-Cyogere ni umwe mu bahanzi bakwiye guhangwa amaso muri iki gihe. Uretse umuziki, ni Umunyarwanda wiyemeje kugira uruhare mu guteza imbere igihugu cye, umugabane wa Afurika n’Isi muri rusange mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Iyo asobanura inkomoko y’izina rye ry’ubuhanzi, I-Cyogere avuga ko ari “Izina nkunda risobanura icyo Imana ishaka ko nkora nkiriho. ‘Cyogere’ bivuze kimenyekane; impano Imana yampaye isakare, kandi igihugu cyanjye na cyo cyogere, kimenyekane kurushaho ku rwego mpuzamahanga.”

Urugendo rwe mu muziki

I-Cyogere avuga ko urugendo rwe mu muziki rwatangiye akiri mu mashuri yisumbuye i Kabgayi mu Ntara y’Amajyepfo, aho yajyanaga n’inshuti ze kubyina no gutegura ibitaramo mu kigo no hanze yacyo. Icyo gihe yakundaga gusubiramo indirimbo z’abandi no kubyina, ariko akumva umutima we uganisha ku muziki.

Hagati ya 2011 na 2013 yinjiye muri studio bwa mbere, ariko indirimbo zakozwe icyo gihe ntizasohoka kuko zitari ku rwego yifuzaga. Ibyo abifata nk’igihe cyo kwitoza no kwiyubaka.

Yinjiye byeruye mu muziki nk’umwuga mu 2023 asohora indirimbo “Turaanda”. Mu 2024 yakoze “Jah” ndetse na “Tudanse”. Nubwo atarasohora ibihangano byinshi kubera imbogamizi zitandukanye, avuga ko afite intego yo gukora cyane kurushaho.

Inganzo y’indirimbo “Ineza ye”

Ku bijyanye n’inkomoko y’indirimbo “Ineza ye”, I-Cyogere avuga ko yayikomoye ku byo Imana yamukoreye mu buzima bwe.

Ati: “Naricaye nsubiza amaso inyuma mbona ineza y’Imana ikomeye cyane: kuba yarampaye ubuzima, ikandinda ibibi byinshi ndetse ikankorera ibitangaza byinshi. Inganzo yaje nijoro mbere yo kujya kuryama, bucyeye bwaho Imana yankoreye ikintu gikomeye cyane kiranezeza, mpita nihutira kujya muri studio.”

Iyi ndirimbo itanga ubutumwa bwibutsa abantu bo mu byiciro byose by’imibereho, yaba abamotari, abashoferi, abaganga, abarimu, abanyeshuri n’abandi, ko bakwiye gusubiza amaso inyuma bakareba ineza Imana yabagiriye, nubwo ubuzima bwaba butoroshye.

Yongeraho ko kenshi abantu bibanda ku bibazo bahura na byo bakibagirwa ibyiza byinshi bamaze kugeraho. Ati: “Ntitugomba guhora tuganya gusa, ahubwo dukwiye no kuzirikana ibyiza Imana yadukoreye kandi tukayisaba umugisha.”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo inkuru y’umuntu uri mu buzima butoroshye, akaza gufashwa. I-Cyogere avuga ko yashakaga kwibutsa abantu ko, nk’uko bagirirwa ineza, na bo bagomba kuyigirira abandi. Yibutsa kandi ko kwibuka ibyiza twagiriwe bigaburira ubwonko kandi bikarinda umuntu guhangayika cyane.

Amashusho yafatiwe mu bihugu bitatu

“Ineza ye” yamusabye imbaraga nyinshi haba mu bitekerezo no mu gihe cyo kuyitunganya. Amashusho yayo yafatiwe mu bihugu bitatu ari byo u Rwanda, Ethiopia na Senegal, by’umwihariko ku kirwa cya Gorée. Hari kandi amashusho yafatiwe mu Nyanja ya Atlantic, mu mazi ari hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Senegal.

Nubwo byumvikana nk’igikorwa gikomeye, I-Cyogere avuga ko atari byo byamugoye cyane, kuko amenshi mu mashusho yafashwe hakoreshejwe telefone. Avuga ko imbaraga nyinshi zagiye mu guhanga udushya, mu mwanya wo gutunganya amashusho no kungurana ibitekerezo n’abandi.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Masifa, amashusho afatwa na Robin Films afatanyije na Gaby Kara wo muri Senegal, mu gihe ibindi byakozwe na Joe.

Album ya mbere n’ibikorwa ateganya

“Ineza ye” iri kuri album ye ya mbere yasohotse mu Ukuboza 2025 yitwa “The Supreme Title of Heavenly Armies and Revelations”, izwi ku mpine ya “The Stars”. Iyi album iboneka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki nka Spotify, Apple Music na YouTube.

Muri uyu mwaka wa 2026, I-Cyogere ateganya ibikorwa bibiri bikomeye. Icya mbere ni igitaramo cyo kumurika ku mugaragaro album ye, kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 06 Kamena 2026 i Kigali. Avuga ko ari cyo gitaramo gikomeye azaba akoze kuva yatangira umuziki, bityo kikazategurwa ku rwego rwo hejuru.

Icya kabiri ni ukumurika igitabo cye cya kabiri, kizaba kirimo ibitekerezo bye bwite ariko kikaba cyarunganijwe n’ibitekerezo by’abandi bantu bo ku migabane itandukanye irimo Afurika, Aziya, Amerika n’u Burayi, yakuye mu bushakashatsi yakoze.

Ubutumwa ku bakunzi be

I-Cyogere arasaba abakunzi b’ibihangano bye kumuba hafi no kumushyigikira, bakareba indirimbo “Ineza ye”, bakayisangiza abandi no kuyitangaho ibitekerezo ku mbuga zitandukanye, by’umwihariko kuri YouTube. Anabasaba kumva album yose no kwitabira igitaramo ateganya gukora.

Yasoje agira ati: “Ndabakunda mwese kandi Imana ibahe imigisha.”

Nyura hano urebe amashusho y’indirimbo I-Cyogere yise "Ineza Ye"
https://youtu.be/LkCr_14j1jU?si=VRkagxSbVOmvedtZ

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa