skol

Ibintu utazi byihorere- MC Nario abwira KNC wasanishije akazi ka ‘hosting’ n’uburaya

Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026

featured-image

MC Nario uri mu bakora akazi ko gutegura ibirori byo kureshya abakiriya mu tubari kazwi nka ‘Hosting’, yasabye umunyamakuru Kakoza Nkuriza Charles [KNC] kutakivangamo kuko atazi uko gakora, dore ko aherutse kugahuza n’uburaya.

Binyuze mu kiganiro gica kuri Radio/TV1, KNC aherutse kugaragaza ko abakora akazi ka ’hosting’ ntaho bataniye n’abakora uburaya kuko bafasha abagabo badashobotse kubona abakobwa babaraza.

Ati “Ngiye kuvuga ijambo uwo bibabaza bimubabaze, nzi ko hari uwo biri bubabaze. Ubundi ‘hosting’ ni uburaya, mbaza uti gute? Ubundi icyo bakora, abana b’abakobwa baraza, hakaza abagabo b’ibirara, bakabazanira abandi bakobwa bari aho bari butahane n’ababarinze [...]. Abo ni abaraza.”

“Ba bakobwa barabanza bakabakuramo amafaranga, ikibazanye atari no kunywa inzoga ariko bakanywa. Ku kigero cya 99% ihwanye n’uburara. Aba-host mumbabarire. Nimushake muntuke cyangwa murorere ariko hari aho ihwanye n’uburara kandi amwe murabizi.”

Aya magambo yakorogoshoye mu bwonko abakora aka kazi, bituma batanga ibitekerezo byabo ku mbuga nkoranyambaga birimo kugaragaza uburyo akazi kabo kateshejwe agaciro.

MC Nario wagiranye ikiganiro na Taikun Ndahiro gitambuka kuri shene ye ya YouTube yitwa Narababwiye TV, yabanje kuvuga ko abo KNC yagaragaje nk’abakora uburaya atabahemba.

Ati “KNC, amafaranga ari muri ‘hosting’ ntabwo wayahemba abakozi bawe, ndakurahiye ndabisubiramo. Nta n’umukozi uyahemba, ndabisubiramo KNC Kakoza Charles. Ndagukunda uri mugenzi wacu twavuye hariya [i Bugande]. Amafaranga utu tubari duhemba, aba ba-host amafaranga bafata, ntabwo uriya mugabo yayahemba abakozi be.”

“Umukozi ashobora guhemba menshi ni miliyoni 1 Frw wenda. Wenda Mutabaruka, ambwire niba afite undi mukozi azane ibyo ahemberaho abakozi, avuge ati aba mbahemba amafaranga arenze miliyoni 1 Frw. Ni Mutabaruka, wenda ukurikiyeho afata ibihumbi 500 Frw, ufata ibihumbi 800 Frw amuzane nzamwongereraho ibihumbi 100 Frw, ndayemeye.”

MC Nario yakomeje avuga ko KNC akwiriye kureka kubasebereza akazi kuko kabatunze, kandi ari umuhamya kuko agakora mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Singuciye amazi pe kuko ufite byinshi byo kwitaho. Ikintu nagusaba KNC, ibintu utazi byihorere. Ibi bintu biradutunze, hari igihe muvuga ibintu muzi ngo muratwitse cyangwa se mufite amafaranga mwagezeyo, ariko uyu munsi ni wowe, ejo ni njye. Nshobora kukubera umuyobozi ejo hazaza cyangwa akaba Muyango cyangwa akaba Semuhungu.”

“Ndi mu bantu bemera ko muri ‘hosting’ Muyango yakuyemo imodoka ye ya mbere. Umuntu ukora aka kazi ashobora kubona miliyoni 8 Frw ku kwezi, kandi akaba yahembye uwamucurangiye mu kabiri, ababyinnyi be kandi n’akabari kungutse.”

MC Nario yavuze ko baramutse babyitayeho bashobora gutanga ikirego, barega KNC ko yabasebereje akazi kandi na bo ubwabo akabatesha agaciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa