Ibirori bya Oscars bigiye gutangira kwerekanirwa kuri YouTube
Yanditswe: Thursday 18, Dec 2025
Ibirori bikomeye bya sinema ku Isi, Oscars, bigiye kwandika amateka mashya nyuma y’uko Ishyirahamwe rya Academy of Motion Picture Arts and Sciences ryemeje amasezerano mashya azatuma bitangira kwerekanwa kuri YouTube ku Isi hose, guhera mu 2029.
Aya masezerano azamara imyaka itanu, azatangirana n’ibihembo 101 bya Oscars mu 2029, akazageza mu 2033. Kugeza ubu, ABC, ishami rya Disney, ni ryo rifite uburenganzira bwo kwerekana Oscars kugeza mu 2028, harimo n’ibirori byizihiza imyaka 100 ya Oscars.
Ku bw’aya masezerano mashya, abantu bo hirya no hino ku Isi bazajya babasha kureba Oscars imbonankubone kandi ku buntu kuri YouTube, harimo n’ibirori byo kwakira abahanzi ku itapi itukura, ibikorwa bidakunda kugaragarira buri wese (behind the scenes) ndetse na Governors Ball, ibirori bikurikira itangwa ry’ibihembo.
Ubuyobozi bwa Academy buvuga ko iki cyemezo kigamije kunoza uburyo Oscars igera ku bafana bayo ku Isi hose, by’umwihariko hifashishijwe ikoranabuhanga rya YouTube ririmo ‘subtitles’ mu ndimi zitandukanye n’amajwi atandukanye, bigafasha abafite ubumuga cyangwa abatazi Icyongereza neza.
Mu itangazo ryashyizwe hanze, Umuyobozi Mukuru wa Academy, Bill Kramer, afatanyije na Perezida wayo Lynette Howell Taylor, bavuze ko bishimiye cyane gukorana na YouTube nk’urubuga ruzaba inzu nshya ya Oscars ku rwego rw’Isi, bityo bikazafasha sinema kugera ku bantu benshi kurushaho.
Ku ruhande rwa YouTube, Umuyobozi Mukuru wayo Neal Mohan, yavuze ko Oscars ari igikorwa gifite agaciro gakomeye mu muco w’Isi, kandi ko kuyishyira kuri YouTube bizafasha guhuza abareba filime n’abahanzi ku rwego rurenze uko byahoze.
Amakuru agaragaza ko YouTube yatanze amafaranga arenga miliyoni 100$ ku mwaka, igatsinda ibigo bikomeye birimo Disney/ABC na NBCUniversal byari byasabye gukomeza kuyerekana.
Ibi byatunguye benshi kuko YouTube isanzwe izwi cyane ku bikorwa by’abakora amashusho ku giti cyabo (content creators), kurusha gutunganya ibirori bikomeye bitambuka mu buryo bw’imbona nkubone.
Abasesenguzi bavuga ko kuba Oscars igiye kuri YouTube bishobora guha Academy ubwisanzure busesuye, kuko itazongera kugengwa n’igihe runaka cy’itangazamakuru rya televiziyo. Ibi bivuze ko ibirori bishobora kumara igihe kinini, bigahindurwa uko Academy ibishaka.
Iki cyemezo kije mu gihe Oscars itakibona abayireba benshi nk’uko byahoze, bitewe n’ihinduka mu buryo abantu bareba televiziyo n’uko sinema ikoreshwa muri iki gihe. Abenshi bemeza ko kwimukira kuri YouTube bishobora kongera umubare w’abayireba, cyane cyane urubyiruko.
Nubwo hari impungenge ku ngaruka z’iyi mpinduka ku cyubahiro cya Oscars, hari n’ababona ko ari intambwe ikomeye ishobora kuyifasha kuguma ku isonga mu Isi y’ikoranabuhanga igenda ihinduka uko imyaka ishira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *