skol
fortebet

Ibitangaje kuri Miss Keza Ange Noella ugiye guhagararira u Rwanda muri Miss Teen Universe[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 01, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 18 ugiye guhagararira u Rwanda bwa mbere mu marushanwa ya Teen Teen Universe 2020/21 rizabera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mpera za 2021 arakataje mu myiteguro yaryo, menya byinshi bitangaje kuri we.

Sponsored Ad

Keza Ange Noella w’imyaka 18, watoranyijwe na Sosiyete yitwa Embrace Afrika kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Teen Universe 2020/21 rizabera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mpera za 2021 arakataje mu myiteguro yaryo.

Uyu mukobwa amaze igihe kigera ku mwaka ari kwitegura kuzaserukira u Rwanda muri iri rushanwa ndetse yagiye ahura n’imbogamizi ziganjemo izaturutse kuri COVID-19.

Miss Keza Ange Noella yatangiye kwitegura aya marushanwa Miss Teen Universe ya umwaka washize 2020 ,kubera icyorezo cya COVID-19 ahura nimbogamizi zikomeye .

Keza mu kiganiro yagiranye na Igihe Tv dukesha iyi nkuru yavuze ko yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye bigatuma atitegura uko yari yabiteganyije ariko ubu akaba ageze kure yitoza kugira ngo azitware neza.

Ati “Imyiteguro nyigeze kure. Ndi kugerageza gukora ubushakashatsi bwinshi butandukanye bwerekeranye n’amarushanwa y’ubwiza ndetse no gukora imyitozo itandukanye ngororamubiri. Ntekereza ko nzitwara neza nkurikije uko ndi kwitoza ubudasiba.”

Uyu mukobwa avuga ko ikintu azitwaza nk’impamba cya mbere ari ubushake afite ndetse n’umurava.

Ati “Ikintu nzitwaza muri iri rushanwa kugira ngo ngire umwanya mwiza ni ubushake, umurava mu byo nkora byose ndetse no kongera ubumenyi bujyanye n’igihugu cyacu.”

Keza asaba abanyarwanda kuzamuba hafi mu gihe iri rushanwa rizaba ritangiye kuko nabyo biri mu bizamufasha guhagararira igihugu neza.

Iri rushanwa biteganyijwe ko rizaba mu Ukwakira tariki 27 kugeza Ugushyingo 07 uyu mwaka.

Rizahuza abakobwa bo mu bihugu bitandukanye ku Isi yose birimo Afurika y’Epfo, Peru, Malaysia, Portugal n’ibindi.

Keza ugiye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ku nshuro ya mbere, afite umushinga wo guteza imbere abari n’abategarugori.

Keza yemeza ko amaso ye yose ayahanze ku bakobwa b’abangavu baterwa inda zitateganyijwe ndetse rimwe na rimwe banafashwe ku ngufu, kuko ari ikibazo gihangayikishije u Rwanda n’Isi muri rusange.

Uyu mukobwa avukana n’abana batandatu barimo na Umutoniwase Paula witabiriye Miss Rwanda mu 2018. Ni uwa kane iwabo. Aracyiga mu mashuri yisumbuye mu Ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi [HEG].

Umukobwa uzegukana iri kamba azahabwa amafaranga ataratangazwa ingano, yemererwe gukora ingendo mu bihugu bitandukanye.

Iri rushanwa rifite intego yo gufasha abangavu gutinyuka no gutangira kumenyera gufata inshingano bakiri bato, kugira ngo ejo habo hazabe heza kurushaho.

Ikamba rya Miss Teen Universe mu 2019 ryatwawe na Alondra Leytón wo muri Nicaragua. Mu gihe iri kamba mu 2020 ryatwawe na Bibyana Marquez wo muri Amerika


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa