skol
fortebet

Ibitaravuzwe ku bukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava bwasize inkuru

Yanditswe: Thursday 16, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubukwe bw’umuramyi Annette Murava ndetse na Bishop Gafaranga nawe uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bukomeje kuba inkuru mi myidagaduro kubera ibyaburanze bitavugwaho rumwe aho bivugwa ko uwari Parrain yabivuyemo ku munota wa nyuma ndetse na MC akangirwa kwinjira.

Sponsored Ad

ku wa 11 Gashyantare 2023 nibwo ubukwe bwaba bombi bwabaye icyakora busiga inkuru kugeza nubu benshi ntibariyumvisha ibyaburanze cyane ko bose ari ibyamamare.

Amakuru yamenyekanye nuko ubu bukwe bwaranzwe n’umutekano mwinshi kuburyo kuhinjira byari bigoranye cyane ko hari n’abavuga ko bangiwe kwinjira kandi bari bafite ubutumire byagera ku banyamakuru bikaba akarusho kuko ntawari wemerewe gufata ifoto cyangwa se amashusho kuko n’ababigerageje babisibishijwe.

Kugeza ubu nta makuru ahamye yemeza impamvu ubu bukwe bwagizwe ibanga icyakora, hari abahamya ko uyu mugabo yahisemo kugira ubukwe bwe ibanga mu rwego rwo kwirinda ko umugore we wa mbere babyaranye abana bivugwa ko ari batatu yabwitabira atatumiwe akaba yabwangiza.

Amakuru ahari kandi avuga ko ahamya ko uwagombaga kuba ‘Parrain’ cyangwa umubyeyi wa Bishop Gafaranga yaje kubivamo ubukwe bubura amasaha make.

Uwahaye amakuru Igihe yagize ati “Fleury amaze kubona ko ubukwe bwa Bishop Gafaranga bukomeje kuvugwamo ibintu bitandukanye kandi ibyinshi bitari byiza, yafashe icyemezo cyo kubuvamo, uwo munsi yari afite izindi gahunda ahitamo kuzikomeza aho kujya mu bukwe.”

Uretse no kuba Parrain wa Bishop Gafaranga, amakuru ahari ahamya ko uyu mugabo atigeze agera n’aho ubukwe bwabereye.

Uwitwa Niyitegeka Jules benshi bazi nka Julius Chita wari watumiwe kuyobora ubu bukwe (MC) yangiwe kubwinjiramo.

Julius Chita avuga ko yatunguwe n’uko banze ko yinjira mu bukwe kuko ngo ari umunyamakuru nyamara igihe Annette Murava yambikwaga impeta yari abizi ariko akabagirira ibanga.

Ati “Najyanye na Murungi Sabin nk’inshuti za Bishop Gafaranga yewe n’umugore we, Sabin we yari mu bagiye no kumufatira irembo, icyakora twatunguwe n’uko batwangiye kwinjira mu muhango wo gusaba no gukwa.”

Julius Chita avuga ko yari yahawe inshingano zo kuyobora ibirori byo kwiyakira (reception) mu bukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava, icyakora atungurwa bikomeye n’uko yangiwe kwinjira kandi yarahawe ubutumire.

Ibi byatumye afata icyemezo cyo kuva aho ubu bukwe bwabereye aritahira birangira n’imirimo yahawe atabashije kuyikora.

Kugeza ubu ari Bishop Gafaranga ndetse na Annette nta numwe uragira icyo avuga cyane ko muri bo nta numwe wigeze anasangiza abakunzi be amafoto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa