Iby’abagabo narabibonye, nari mpfuye - Miss Muyango yakomerekejwe n’urukundo yahozemo
Yanditswe: Friday 23, Jan 2026
Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, yatangaje ko yakomerekeye bikomeye mu rukundo yahozemo, aho yemeza ko ubu yashinze imizi mu kwishakira amafaranga no kwita ku mwana we w’imfura, nyuma yo gucika intege ku byerekeye abagabo.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyabereye ku rubuga rwa TikTok, cyari kiyobowe na Pasiteri Hakim, aho baganiraga ku buzima n’urugendo rwe nyuma y’ibibazo by’urukundo byagiye bivugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Ariko n’ikibazo cyanubakiye ku gusengera abantu banyuranye, no kubabwira icyo Imana ibateganyaho.
Mu rwego rwo kumusengera, Pasiteri Hakim yabwiye Muyango ati: “Ngaho akira umugabo mu izina rya Yesu, vuga ngo Amen.” Muyango yahise amusubiza agira ati: “Oya! Pastor ba, uretse sha.”
Pasiteri Hakim yakomeje avuga ko ari kumwigisha, ariko Muyango amusubiza mu magambo yuzuyemo intimba, ati “Reka nkubwire sha, Pastor urabizi ko nkukunda. Ariko ibintu by’abagabo ube ubinkuye mu bwonko. Ndishakira amafaranga. Iby’abagabo narabibonye, narakunze, ndakunda, ariko aho byangejeje, narimpfuye.”
Yakomeje asobanura uko yakomeretse mu mutima, avuga ko hari igihe yabonwaga nk’ufite amakosa yose mu rukundo rwe, nyamara we yaranyuze mu bikomeye.
Ati: “Ariko nukubona umuntu agenda sha. Ni ukuri nari mpfuye. Muyango w’umusazi, bakabona umugabo witonda, Muyango yarananiranye, Muyango yakoze ibi ariko sha, uwababwira, uwabereka agahinda, kandi noneho umugabo aje hano nta kibi yavuga."
Pasiteri Hakim yamwihanganishije, amusaba gukomeza kwiyitaho no gukira mu mutima, amwizeza ko igihe nikigera Imana izamwubakira. Ati: “Uracyari muto, numara gukira mu mutima Imana izakubakira. Ariko ubu Imana iguhe amafaranga.”
Muyango yasubije yongera gushimangira icyemezo yafashe, ati “Ndishakira amafaranga. Iby’abagabo narabibonye, narakunze, ndakunda, ariko aho byangejeje, nari mpfuye.”
Muyango wakanyujijeho mu rukundo rwe na Kimenyi Yves, yavuze ko ibyamubayeho byahindutse igitaramo ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, n’ubwo we asanzwe azwiho kwigumanira ubuzima bwe bwite.
Yagaragaje ko yagiye atotezwa n’abantu batandukanye, bagera no ku byo yambaye, bigatuma ahitamo guceceka kenshi. Ati "Nta kintu na kimwe mbuze, uretse gusa amahoro ntigeze kubura yo mu mutima. Ariko Imana yampaye gusa neza, impa guhagarara ku mwana wanjye, impa amafaranga ni ukuri, ndashima Imana."
Muyango yashimangiye ko yubatse ubuzima bwe ku mbaraga ziva muri we ubwe, ari nayo mpamvu ahora asaba abantu kudacika intege n’iyo baba banyuze mu bihe bikomeye.
Mu kiganiro cyakomeje, Pasiteri Hakim yahamagaye kuri telefoni umuhanzi Aline Gahongayire, wagiranye ikiganiro kirimo inama n’ihumure na Miss Muyango.
Gahongayire wamamaye mu ndirimbo nka ‘Ndanyuzwe’, yamubwiye ko ibigeragezo ari igice cy’ubuzima, kandi ko bigira iherezo.
Ati: “Nta mvura idahita [...] Ese ’Cher’ mu myaka yanjye ingana n’iyawe nataranzwe gacye? Njyewe nahaboneyemo n’urupfu rw’umwana ariko ndacyahagaze. Ni ukuri k’Uhoraho uzajya ubibona biguhindukire indirimbo cyangwa biguhindukire ibitabo uzandika. Izahabu iyo imaze kunyura mu muriro irahenda."
Gahongayire yasezeranyije Muyango kumuba hafi, amushishikariza guharanira ko inyenyeri ye itazigera izima, n’ubwo yaba anyuze mu bihe bikomeye.
Miss Muyango yavuze ku gahinda yagiriye mu rukundo, ibyatumye azinukwa abagabo; kuko ubu ashyize imbere kwita ku mwana we no gukomeza kwiyubaka ashaka amafaranga
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *