Iby’amashanyarazi yo kuri Kigali Pele Stadium byongeye kuzamba
Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026
Nyuma y’uko hasubukuriwe imikino yo mu masaha ya nijoro ku Kigali Pele Stadium, amashanyarazi yongeye kugira ibibazo amatara avaho mu mukino hagati.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Gashyantare 2026, ni bwo Kuri Kigali Pele Stadium habereye umukino wahuje Police FC na AS Kigali watangiye Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice.
Hashize iminota itatu gusa umukino utangiye, amashanyarazi yifashishwa mu gucana amatara amurikira ikibuga yavuyeho hasigara make yo mu myanya y’icyubahiro n’ayo mu rwambariro.
Nyuma y’iminota 18 abafana bategereje amatara yasubiyeho umukino urakomeza, ariko hashize indi minota 10 yongera kuvaho hashira indi irenga 10 utaragaruka biba ngombwa ko iminota 30 yatakaye yongerwaho ku gice cya mbere.
Ibi byabaye nyuma y’uko hashize iminsi iki kibuga kitaberaho imikino ya nijoro kuko hari hatarakemurwa ikibazo cy’amashanyarazi kimaze kuba agatereranzamba.
Ikindi gihe amashanyarazi yavuye kuri Kigali Pelé Stadium, ni ubwo APR FC yatsindaga Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda.
Icyo gihe habayeho ibura ry’umuriro mu gihe cy’iminota 15, umukino ubona gusubukurwa.
Ikibazo cyongeye kubaho mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 11 Mutarama 2026, ubwo Al-Hilal SC yatsindaga Amagaju ibitego 8-0. Ku munota wa 12 ndetse n’uwa 84 moteri yavuyeho yongera gusubiraho mu minota 15.
Kigali Pelé Stadium yabuze amashanyarazi Police FC iri gukina na AS Kigali
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *