skol
fortebet

Ibya Miss Rwanda bikomeje guteza urujijo

Yanditswe: Tuesday 26, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Irushanwa rya Miss Rwanda riherutse gushyikirizwa inteko y’umuco rikomeje guteza urujijo aho benshi bibaza uko abatsindiye ibihembo bya 2022 bazabishyikirizwa ndetse n’uburyo rizakomeza kubaho cyane ko ryari rifitiye akamaro gakomeye abana b’abakobwa.

Sponsored Ad

Iri ushanwa ryajemo ibibazo nyuma y’uko uwari umuyobozi wa Kompanyi yariteguraga Rwanda Inspiration Back Up atawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bivugwa ko ryakorewe abana babakobwa baryitabiraga mu myaka itandukanye.

Kuva icyo gihe ibintu bisa n’ibyasubiye inyuma ndetse kugeza ubu abenshi mu begukanye amakamba ntibigeze babona ibyo batsindiye icyakora Miss Rwanda 2022 Miss Nshuti Divine Muheto we aherutse gushyikirizwa imodoka yatsindiye ndetse inteko y’umuco iri gukurikirana iby’ibihembo by’abo bakobwa ivuga ko nta mpamvu yo guhangayika kuko ibiganiro n’abaterankunga babigeze kure kandi bizera ko ibintu byose bizagenda neza.

Rusaro Carine uri mu kanama kashyizweho gashinzwe gukurikirana ibikorwa bya Miss Rwanda mu Nteko y’Umuco, by’umwihariko akaba ari gukurikirana ibihembo by’abatsindiye amakamba, ubwo yaganiraga n’Igihe yahishuye ko bageze kure ibiganiro n’abaterankunga ku buryo nta muntu ukwiye guhangayika.

Ati “Turi mu biganiro n’abaterankunga bose, hari ibyo tukiri kunoza cyane ko abo bagiranye amasezerano atari bo bagifite mu nshingano irushanwa rya Miss Rwanda, ariko twizeye ko bizagenda neza.”

Rusaro akomeza ko batarabasha kuganira n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali kugirango abemerewe kuhiga badacikanwa.

Turifuza kuganira n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali, tukarebera hamwe uko abari batsindiye imyanya yo kwigamo batazacikanwa n’aya mahirwe.”

Ku bijyanye n’ahazaza h’iri rushanwa, Rusaro yavuze ko nta byinshi yabivugaho kuko icyo ashinzwe ari ugukurikirana iby’ibihembo by’abatsinze, gusa ahamya ko we n’abo bakorana bakomeje kureba uko ibibazo byose bikemurwa. Yavuze ko Inteko y’Umuco atari yonyine yagira ijambo ku hazaza h’iri rushanwa.

Ati “Nibyo hari akanama gashinzwe gushyira ibintu ku murongo ndetse kugeza ubu ni nabyo biduhangayikishije, naho ibyo kuba umwaka utaha rizaba cyangwa ntiribe, ntabwo ari twe tuzabigena gusa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa