skol
fortebet

Ibyaranze ibirori byatangije igikombe cy’isi(AMAFOTO)

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 12, Jun 2026

Ibyaranze ibirori byatangije igikombe cy'isi(AMAFOTO)

Sponsored Ad

skol

Igikombe cy’isi cya 2026 cyatangiriye mu mujyi wa Mexico City mu birori by’amabara menshi, imbyino hamwe no kwiyerekana kw’icyamamare mu muziki Shakira.

Abafana ibihumbi n’ibihumbi kuri stade y’amateka ya Azteca bari bafite igishyika gikomeye n’ibyishimo byo kongera kwakira iri rushanwa iwabo bwa mbere mu myaka 40 ishize.

Ariko hanze ya stade, hari ugushyamirana kwa hano na hariya hagati ya polisi n’abantu bigaragambya barimo bagerageza guhungabanya uyu muhango.

Igice kinini cy’uyu munsi cyari umupira w’amaguru, waranzwe n’ibyishimo bidasanzwe kuri iyi stade aho Mexico imbere y’abafana bayo yatsinze Afurika y’Epfo ibitego 2 - 0.

Icyamamare muri muzika Shakira arimo kuririmba no kubyina mu gutangiza ibirori by’igikombe cy’isi i Mexico City

Javier Pérez ni umufana wazanye n’umuryango we kuri uyu mukino wa mbere, yabwiye BBC igishyika n’ibyishimo bari bafite mbere y’umukino.

Yagize ati: "Sinigeze ngera ahabera igikombe cy’isi na rimwe, ubu rero kuzana n’umuryango wanjye byari byiza cyane."

Yongeraho ati: "Ndifuriza Mexico guhangurukana imbaraga, igatsinda ibitego byinshi! Maze tukareba aho tuzagera!"

Mu gihe hanze y’iyi stade ijyamo abantu 82,000 hari hashyizwe umutekano ukomeye cyane, imirwano hagati ya polisi n’abigaragambya yatumye metro stations zo hafi aho zifungwa mu gihe runaka.
Abayobozi b’uyu mujyi bavuze ko abantu bagera kuri 800 bigaragambije baje guturishwa na polisi.

Abigaragambya ni abavuga ko ababo babuze mu ntambara yo kurwanya ibiyobyabwenge, bifuzaga ko impamvu yabo yumvikana ku rwego rw’isi muri iki gikombe cy’isi.

Mbere y’umukino ufungura, abafana muri stade babanje gutaramirwa n’abahanzi barimo Shakira, J Balvin wo muri Colombia, Burna Boy wa Nigeria, Danny Ocean wo muri Venezuela n’abandi.

Umuhanzi Fher Olvera wo muri Mexico yateruye stade ayishyira hejuru mu byishimo byinshi aririmba indirimbo bakunda cyane Oye Mi Amor.

Javier Pérez (ibumoso) n’umuryango we bambaye imyenda y’ikipe y’igihugu bahagaze imbere ya Azteca stadium

Ababyinnyi bambaye imyenda gakondo y’amabara menshi barimo kubyina mu muhango wo gufungura iri rushanwa

"Bienvenida a México. Ikaze muri Mexico," Ni ko umuririmbyi yavuze ibi birori bitangira.

Yongeraho ati: "Turi igihugu cy’urunyurane, umurage n’ishema. Umupira w’amaguru ufite igisobanuro kimwe, guhuza ibiragano."

Ababyinnyi bamwe bari bambaye imyenda gakondo, mu gihe abandi bambaye imyenda igezweho kandi y’amabara menshi.

Stade yari yuzuye abafana bambaye amabara y’ikipe y’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa