Ku nshuro ye ya mbere, Shallipopi wo muri Nigeria yataramiye mu Rwanda mu gitaramo cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu.
Iki gitaramo cyiswe ’Africast Fest: A Shallipopi Xperience’, cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 29 Gicurasi 2026.
Gitegurwa ku bufatanya n’uruganda rwenga ibinyobwa rwa ‘Skol Rwanda’ rubinyujije mu kinyobwa cyarwo cya ‘Skol Malt’.
Cyabanjirijwe n’ibikorwa bitandukanye by’imyidagaruro byiganjemo ibitaramo byahawe izina rya ‘Shallipopin’ Ahanad’, byifashishwaga mu kukimenyekanisha.
Abakunzi b’umuziki b’ingeri zinyuranye biganjemo urubyiruko ni bo bari babukereye mu gitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho wabonaga ikijyanye n’imyambarire bagikozeho mu buryo bw’umwihariko.
Kid From Kigali na Shallipopi nibo bahanzi bagombaga gutarama. Igitaramo cyatinze gutangira bitewe n’uko kuva Saa moya z’ijoro kugera nka Saa tanu z’ijoro abantu bari bakiri kwinjira mu ihema rya Camp Kigali aho cyabereye ndetse n’abahageze ubona batiteguye guhita binjira ngo batarame.
Saa yine zirengaho iminota nka 20 nibwo MC Policy yatangiye gushyushya abari bageze mu ihema ryari kuberamo igitaramo, mu magambo ye buri kanya akabibutsa ko bari buze kugirana ibihe byiza.
Saa sita z’ijoro zibura iminota mike nibwo MC yahamagaye ku rubyiniro Kid From Kigali atangira gususurutsa abakunzi b’umuziki we.
Kid From Kigali yinjiriye ku ndirimbo yitwa Rich yakoranye na Arnaud Gray na Ish Kevin akomereza ku zindi ndirimbo zirimo ‘Inyota’.
Uyu musore wageze aho agahamagara umuhanzi ukizamuka mu muziki witwa Mwiza, yatanze ibyishimo ku bakunzi be bari bitabiriye ku bwinshi iki gitaramo.
Saa sita n’igice z’ijoro nibwo Shallipopi wari utegerejwe na benshi yageze ku rubyiniro ahera ku ndirimbo ye ‘Sharpiru’ iri mu zakunzwe cyane, akomereza kuri ‘High tension n’izindi nyinshi.
Nyuma y’iminota 25 ku rubyiniro nibwo Shallipopi yageze ku ndirimbo ye ya nyuma yagombaga kuririmba ari yo ’Laho’, ifatwa nk’ikirango cy’umuziki we maze asaba abafana be kumufasha bakayiririmbana na bo ntibamutenguha.































Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *