Mu gihe amaso y’abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi yari akiri ku byaranze Igikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Bushinwa ho hakomeje kuzamuka irushanwa ridasanzwe ryiswe Village Super League, rimaze kuba ikimenyetso cy’ubumwe n’iterambere mu mijyi mito no mu byaro.
Iri rushanwa rihuza amakipe agizwe n’abaturage basanzwe bakora imirimo itandukanye irimo ubuhinzi, ubwarimu, ubuvuzi n’abanyeshuri. Nubwo batari abanyamwuga, bahatana bafite intego yo kugera ku mikino ya nyuma iba ihuza amakipe yitwaye neza ku rwego rw’igihugu.
Ryatangiriye mu karere ka Rongjiang, mu ntara ya Guizhou, ariko kubera uko ryakunzwe, ubu rimaze gukinirwa mu turere dusaga 60 two hirya no hino mu Bushinwa, rikurura imbaga y’abafana n’abashyitsi.
Mu karere ka Fuping ko mu ntara ya Hebei, abaturage benshi bahuriye ku kibuga kureba umukino wa nyuma wahuje amakipe yo muri ako gace. Ikipe y’iwabo yegukanye intsinzi y’igitego 1-0, ihita ibona amahirwe yo kuzitabira imikino ya nyuma izabera i Guizhou muri Kanama.
Abategura Village Super League bavuga ko intego y’iri rushanwa irenze imyidagaduro, kuko rifasha no guteza imbere ubukungu bw’uturere ririmo kubera. Ku munsi wa mbere wa shampiyona, ibikorwa by’ubucuruzi byinjije amafaranga arenga ibihumbi 200 by’amayuwani, ibintu byagaragaje ko imikino ishobora kuba isoko y’iterambere ku baturage.
Abacuruzi bo muri utwo duce bavuga ko iyo hari imikino, umubare w’abakiriya wiyongera cyane, bikabafasha kongera inyungu no guteza imbere ibikorwa byabo.
Iri rushanwa rije kandi mu gihe umupira w’amaguru w’ababigize umwuga mu Bushinwa umaze igihe uvugwamo ibibazo birimo ruswa n’imiyoborere mibi, byatumye amakipe menshi asenyuka. Ikipe y’igihugu y’abagabo na yo iheruka kwitabira Igikombe cy’Isi mu mwaka wa 2002.
Ku bakunzi b’umupira w’amaguru bo mu Bushinwa, Village Super League yabaye isoko y’ibyishimo n’icyizere gishya. Bemeza ko guha urubyiruko amahirwe yo gukina no kwigaragaza bishobora kuzatanga impano zizafasha igihugu kongera kugira ikipe ikomeye ishobora guhatana ku rwego mpuzamahanga mu myaka iri imbere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *