skol
fortebet

Ibyibanze wamenya kuri Prince Kid umaze kugezwa imbere y’Urukiko

Yanditswe: Wednesday 11, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yari isanzwe itegura irushanwa rya Miss Rwanda , Ishimwe Dieudonné ’Prince Kid “ yamaze kugezwa imbere y’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ku byaha akurikiranweho Icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya mu marushwanwa ya Nyampinga (Miss Rwanda) mu bihe bitandukanye Uru rubanza rwitabiriwe n’abarino umubyeyi wa Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, nawe ufunzwe muri iyi dosiye akekwaho (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yari isanzwe itegura irushanwa rya Miss Rwanda , Ishimwe Dieudonné ’Prince Kid “ yamaze kugezwa imbere y’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ku byaha akurikiranweho Icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya mu marushwanwa ya Nyampinga (Miss Rwanda) mu bihe bitandukanye

Uru rubanza rwitabiriwe n’abarino umubyeyi wa Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, nawe ufunzwe muri iyi dosiye akekwaho kubangamira iperereza.

Umucamanza yabanje gusoma inyirondoro ya Ishimwe, akurikizaho ibyaha aregwa.
Yasomye ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ishimwe yemeje ko umwirondoro ari uwe, ndetse ko afite umwunganira, nubwo atagaragaraga mu rukiko.

Umucamanza yasabye umwe mu bagize umuryango wa Ishimwe kumuhamagara, kugira ngo bimenyekane niba aza kunganira uregwa.

Ku ya 26 Mata 2022, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, yavuze ko Price Kid afunze akekwaho icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abana bajya muri Miss Rwanda. Ati "Ni byo koko Ishimwe Dieudonne usanzwe ategura Miss Rwanda arafunze".

Dr Murangira yadutangarije ko Prince Kid akekwaho "Icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya mu marushwanwa ya Nyampinga (Miss Rwanda) mu bihe bitandukanye". Yavuze ko Prince Kid "Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera. Iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha".

Tariki 31 Ukwakira 2013, nibwo Rwanda Inspiration Backup yegukanye isoko ryo gukurikirana (management) Nyampinga, mu rwego rwo kugabanya impungenge zimwe na zimwe zaterwaga no kuba Nyampinga yabaga adafite abamukurikirana.

Kuva Rwanda Inspiration Back Up yatorwa kugeza ubu impinduka zaragaragaye cyane muri iri rushanwa kuva ku myumvire yari isanganywe n’ababyeyi kugeza ku bihembo umukobwa yahabwaga amaze kuritwara.

Ibitekerezo

  • Ubuse ibi biri muri iyi nkuru Hari Aho bihuriye na titre mwanditse Koko?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa