skol
fortebet

Ibisabwa ku mukobwa ushaka kwitabira irushanwa rya Miss Global Beaty Rwanda rigiye kuba kunshuro ya kabiri

Yanditswe: Thursday 24, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abategura irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda batangaje ko iri rushanwa rigiye kongera kuba ku nshuro ya kabiri banavuga umukobwa wemerewe kuryitabira ibyo agomba kuba yujuje.

Sponsored Ad

Mukiganiro kihariye Ndekwe Paulette ushinzwe iri rushanwa yagiranye n’ikinyamakuru Igihe yavuze ko abakobwa bemerewe kwitabira cyane ko bateganya ko uyu mwaka rishobora kuba ritandukanye n’umwaka ushize kubera kugabanya ingamba zo kurwanya Covi-19.

Abakobwa bashaka kwiyandikisha basabwa kuba bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, kuba batarashatse cyangwa ngo babyare, bararangije amashuri yisumbuye kandi bakaba batarahamijwe icyaha icyo ari cyo cyose n’urukiko.

Iri rushanwa riheruka kuba muri Kamena umwaka ushize. Ryasojwe abakobwa bane bahawe amakamba arimo iry’igisonga cya kane ryahawe Gretta Iwacu wari unafite irya Miss Congeniality, Grace Ingabire witabiriye Miss Supranational 2020 wabaye igisonga cya gatatu muri iri rushanwa, Bayizere Diane wabaye igisonga cya kabiri muri iri rushanwa na Honorine Uwase wabaye igisonga cya mbere.

Hari kandi Dorinema Queen wegukanye ikamba ry’umukobwa ufite isura nziza kurusha abandi, Stella Matutina wegukanye ikamba rya Miss Tourism World Rwanda 2021, Clémentine Uwimana wegukanye ikamba rya Miss Glam World Rwanda 2021 n’irya Long Gown, Rutayisire Cynthia Umutesi wabaye Miss Tourism Global Rwanda 2021, Landrine Gisagara Uwicyeza watwaye irya Miss Golden Africa Rwanda 2021 na Miss Photogenic ndetse na Irera Queen Isabella wabaye World Top Model Rwanda 2021.

Abategura irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda baheruka kohereza abakobwa bamwe mu batsinze mu marushanwa mpuzamahanga.

Abo barimo Stella Matutina Murekatete wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Globe ryaberaga i Tirana mu Murwa Mukuru wa Albanie ntabashe kugira ikamba yegukana ndetse na Uwicyeza Gisagara Landrine wambitswe ikamba ry’Igisonga cya Gatatu cya Miss Golden Africa, aho we na bagenzi be bari bahanganye mu irushanwa ryari riri kubera muri Nigeria.

Landrine yanahise bagenzi be mu cyiciro cy’umwambaro wa bikini.

Stella Matutina Murekatete yari ahagarariye u Rwanda muri Miss Globe 2021

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa