skol

Ibyihariye kuri ‘Saaho’, filime y’Abahinde Batamuliza yabwiye Perezida Kagame ko yakinnyemo

Yanditswe: Thursday 26, Mar 2026

featured-image

Niba wakurikiye ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Abayisilamu, byanze bikunze wabonye umubyeyi witwa Batamuliza wamushimye ku bijyanye guhesha ishema Abanyarwanda aho bari ku Isi, ashingiye ku byo yarabobonye muri filime yakinnyemo bakamusaba kuvuga mu Kinyarwanda.

Ubwo Abayisilamu bari bahuye na Perezida Kagame kuri uyu wa 25 Werurwe 2026, Batamuliza yabwiye Perezida Kagame ko yari amaze igihe atuye muri Koreya y’Epfo ariko yatashye mu Rwanda kuri ubu akaba atuye i Nyamirambo.

Ati “Njye navuye mu Rwanda kera, ariko icyanyemeje ko u Rwanda ruteye imbere n’amahanga asigaye arwifuza, nakinnye filime n’Abahinde n’abandi bazungu bampa ibyo kuyivugamo, baza kumbaza aho mva mbabwira ko mva mu Rwanda.”

Uyu mugore yahamije ko bamubwiye ko bakunda Perezida Kagame n’u Rwanda bamusaba ko yakina ako gace mu Kinyarwanda kugira ngo izamenyekane n’iwabo.

Yasoje ahamya ko afite igitekerezo cy’umushinga yakorera mu Rwanda asaba ko Perezida Kagame yamuha umwanya akayimugezaho, yizezwa ko baza kumushaka agafashwa kuyimugezaho.

Iyi filime Batamuliza yabwiraga Perezida Kagame ko yakinnyemo yitwa ‘Saaho’, yasohotse mu 2019 ndetse ikaba imwe mu zigezweho cyane ko yakinnyemo bamwe mu bakinnyi bakomeye mu Buhinde.

‘Saaho’ ni filime ifite iminota 170 yanditswe na Sujeeth Reddy ari na we wayiyoboye.

Ni filime ku rundi ruhande igaragaramo abakinnyi nka Prabhas, Shraddha Kapoor, Suyash Panday wamamaye nka Chunky Panday, Jaikishan Kakubhai Saraf wamamaye nka Jackie Shroff, Arun Vijay uzwi nanone nka Arun Kumar, Neil Nitin Mukesh n’abandi benshi bazwi muri sinema y’u Buhinde.

Filime Batamuliza yakinnyemo iri mu zigezweho mu Buhinde

Batamuliza yakinnye muri filime yitwa ’Saaho’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa