skol
fortebet

Ibyo twamenye ku ifungwa ry’umunyamakuru Cassien Pizzo rikomeje kuvugwa

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Monday 13, Jul 2026

Ibyo twamenye ku ifungwa ry'umunyamakuru Cassien Pizzo rikomeje kuvugwa

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru Nyabyenda Cassien uzwi nka Cassien Pizzo ukora ibiganiro kuri YouTube, amakuru aremeza ko yatawe muri yombi kuva kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, ahamagajwe aho yari ari gukorera imyitozo ngororamubiri.

Amakuru y’ifungwa rya Cassien Pizzo ukora ibiganiro kuri YouTube Channel ye yitwa Max TV, ryatangiye kuvugwa mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.

Amakuru dukesha umunyamakuru Oswald Mutuyeyezo wa RADIOTV10, avuga ko Pizzo Cassien, yatawe muri yombi ku wa Gatandatu, ubwo yahamagarwaga aho yari ari gukorera imyitozo ngororamubiri.

Hari hashize iminsi n’ubundi uyu munyamakuru adatambutsa ibiganiro ku muyoboro we wa YouTube, gusa umwe mu bo mu muryango we, yabwiye umunyamakuru Oswald ko byatewe n’ibyo yari amazemo iminsi, byo kwimuka.

Amakuru kandi avuga ko umunyamakuru Cassien Pizzo afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Uyu munyamakuru atawe muri yombi nyuma yuko umuvangamiziki, Kayitesi Sonia uzwi nka DJ Sonia agaragaje ko amaze igihe atotezwa n’abamusebya ku mbuga nkoranyambaga, ariko ko yimwe ubutabera.

Uyu mukobwa, nyuma yuko agaragaje ko yimwe ubutabera, yongeye kugaruka ku mbuga nkoranyambaga ashimira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kuko rwari rwatangiye gukurikirana ikirego cye.

Amakuru avuga ko Cassien Pizzo yatawe muri yombi muri dosiye y’iki kirego cya Dj Sonia cy’abamaze igihe bamusebya, banamutoteza ku mbuga nkoranyambaga.

Ifungwa ry’uyu munyamakuru, ribaye hamaze iminsi humvikana ikibazo cy’abantu bakora ibiganiro kuri YouTube byibasira bamwe mu bafite amazina azwi, barimo abanyamakuru ubwabo, barimo na bamwe bamaze guhunga kubera igitutu cy’abahoza ku nkeke.

Cassien Pizzo usanzwe azwiho gukora ibiganiro bitumvikanamo imvugo nk’izo zigira abo zibasira bamwe, bivugwa ko yari aherutse gukora ikiganiro cyavugaga ku makuru y’ibihuha yavugaga kuri DJ Sonia, na yo yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu munyamakuru bivugwa ko yakoresheje ikiganiro umwe mu basebeje uyu muvangamiziki.

Hari amakuru avuga ko Dj Sonia yasabye Cassien gusiba icyo kiganiro cyamusebyaga, undi akamubera ibamba, ahubwo ngo agasa nk’umutera ubwoba, amubwira ko ntacyo yakuraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa