skol
fortebet

Ibyo utamenye ku mushinga Shaddyboo ari gukorana n’umuherwe ukomeye wo muri Kenya

Yanditswe: Wednesday 29, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo n’umunyarwenya ukomeye muri Kenya akaba n’umuherwe utunze arenga miliyari y’amanyarwanda, Eric Omondi bamenyeshe abakunzi babo igihe bazashyirira hanze umushinga wabo bamaze gufatira amashusho.

Sponsored Ad

Kuri uuyu munsi nibwo Shaddyboo yashyize amashusho ku rukuta rwe rwa Instagram, ari kumwe na Eric Omondi ndetse na Rwema Denis basanzwe bakorana bya hafi. Nyuma y’aya mashusho, yasabye abakunzi be gufora icyo we na Eric Omondi bari kubategurira mbese kigomba kujya hanze vuba.

Aya mashusho yatumye benshi bibaza ibyo aribyo, bamwe bavuga ko ari igitaramo, mbese buri wese avuga uko abyumva bitewe n’uko Eric Omondi asanzwe ari icyamamare mu bintu byinshi ariko cyane mu rwenya. Twifuje kumenya uyu mushinga uwo ariwo duhamagara Shaddyboo ntiyatwitaba, duhitamo kwifashisha Rwema Denis ugaragara muri aya mashusho Shaddyboo yashyize hanze, kandi akaba ari nawe wayafashe yifashishije telefone.

Byongeye, Rwema Denis anakorana na Shaddyboo bya hafi. Mu kiganiro kigufi twagiranye, nawe yemeje ko umushinga uhari kandi wamaze no gufatirwa amashusho, cyokora avuga ko ukiri ibanga anatangaza igihe uzagira hanze. Yagize ati" Umushinga urahari ariko uracyari ibanga kuko hari n’ibintu twashutinze n’ubundi, ntabwo rero twabishyira hanze mbere. …

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa