Ibyo wamenya ku bibazo biri gahati ya Victor Osimahen n’ikipe ya Napoli
Yanditswe: Tuesday 03, Sep 2024

Victor Osimhen yamaze gutizwa mu ikipe ya Garatasaray muri Turkey bitewe n’uko atifuza gukinira ikipe ye ya Napoli ndetse nayo ikaba yaramukuye kurutonde rwabakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-25.
Imwe mu nkuru yagiye igarukwaho n’abantu benshi n’iya Victor Osimhen ,umunya-Nigeria wakiniraga ikipe ya Napoli yo mu Butaliyani, utifuzaga kuguma muri iy’ikipe.
Uy’umukinnyi yari afite amasezerano azamugeza muri 2027, ndetse umwifuza akazana Miliyoni 130 Z’amapawundi. Gusa amakipe yose yagiye agerageza kugura uy’umukinnyi ,yagiye agorwa n’iyikipe ya Napoli, ibintu Victor atishimiye kuko we yifuzaga gusohoka mu Butaliyani.
Amwe mu makipe yagiye yifuza Victor harimo ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza kugeraho isoko ryaho rifunga ,itabonye uy’umukinnyi.
Nyuma y’uko Victor amenyesheje Napoli ko atazakomezanya nayo iy’ikipe yahise igura umusimbura we imukuye mu ikipe Chelsea.
Victor amaze kubona ko ikipe ye ntagahunda yo kumutanga ifite yasohoye Videwo avuga ko yababajwe cyane n’ibyo ubuyobozi bwa mukoreye we yita ubuhemu.
Nyuma yo kubona iyi Videwo ,ubuyobozi bwa Napoli bwahise bukura Victor Osimhen ku rutonde rw’abakinnyi izakoresha uy’umwaka ,nyamara aho Victor Osimhen yifuzaga kujya mu Bwongereza isoko ryaho ry’igura n’igusha ryarafunze.
Ku mugoroba wo ku ya 3 Nzeri 2024 nibwo hasohotse inkuru yatangajwe n’umunyamakuru w’Umutaliyani Fabrizio Romano, ivuga ko Victor Osimhen yamaze gusinyira ikipe ya Garatasaray nk’intizanyo.
Amasezerano ya Vicrtor Osimhen muri Garatasaray azarangira muri 2025 ndetse mu kwezi kwa mbere kwa 2025 ikipe imwifuza izishyura Miliyoni 75 z’amapawundi aho kuba Miliyoni 130.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *