
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu minsi ishize yataye muri yombi Muheto Nshuti Divine wabaye Miss Rwanda 2022, kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, ibyatumye agonga ndetse yangiza ibikorwaremezo, anagerageza guhunga nyuma yo kugonga.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Ukwakira 2024, ni bwo Polisi y’u Rwanda yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo igaragaza ko dosiye ya Miss Muheto yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Mu itangazo ryashyizwe hanze Polisi yagize iti “Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwaremezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.”
Nyuma y’uko Polisi isohoye iri tangazo benshi basakaje amafoto agaragaza ubwo Miss Muheto yakoraga impanuka mu gihe cyashize akagonga inzu, nyamara kuri iyi nshuro ntabwo ari yo yari yagonze.
Mu gushaka kumenya amakuru yimbitse kuri iyi mpanuka, IGIHE yamenye ko Miss Nshuti Muheto Divine yakoze ibi byaha hagati yo ku wa 18-20 Ukwakira 2024.
Uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu 2022, amakuru yizewe ahamya ko yakoreye impanuka ku muhanda uva Kicukiro ugana i Remera ahahoze Alpha Palace, kuri sitasiyo ya lisansi.
Mu gukora impanuka, uyu mukobwa wari wasomye kuri ka manyinya yisanze yagonze umukindo ndetse n’ipoto ry’amashanyarazi, ibivuze ko yagonze ibikorwaremezo bibiri. Nyuma yo kugonga, uyu mukobwa ukuri muto yagerageje guhunga ngo atabazwa kuri aya mahano.
Gusa nyuma yo guta imodoka ye, Miss Nshuti Muheto Divine yaje gutega indi agaruka kureba uko ikibazo kimeze ari nabwo yahise atabwa muri yombi, aza gukorerwa dosiye ikaba yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *