skol
fortebet

Ibyo wamenya ku ifungwa rya Ndimbati ucyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17

Yanditswe: Thursday 10, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi tariki ya 10 Werurwe nibwo ’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bwataye muriyombi umukinnyi wa Firime Uwihoreye Jean Bosco uzwi ku izina rya Ndimbati muri firime y’uruhererekane ya “Papa Sava” ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana 17. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yahamirije Itangaza amakuru avuga ko Ndimbati afunze akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana ndetse ubu akaba afungiye kuri Stasiyo ya Rwezamenyo. (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi tariki ya 10 Werurwe nibwo ’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bwataye muriyombi umukinnyi wa Firime Uwihoreye Jean Bosco uzwi ku izina rya Ndimbati muri firime y’uruhererekane ya “Papa Sava” ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana 17.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yahamirije Itangaza amakuru avuga ko Ndimbati afunze akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana ndetse ubu akaba afungiye kuri Stasiyo ya Rwezamenyo.

Yagize ati: ’’Ni byo koko RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w’imyaka 51, akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Rwezamenyo, iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe Dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.’’

Umukobwa witwa Kabahizi avuga ko yaje i Kigali muri 2019 ubwo yarafite imyaka 17 y’Amavuko, aza i Kigali aje gushaka Imibereho. yaje gushyikira i Nyamirambo mu Biryogo akora akazi ko murugo gusa ntiyagatinzeho kuko yahise atangira kujya gucurtuza imyenda mumugi.
Mu gipangu yabagamo nicyo cyabagamo ufata mashusho ya Filime Ndimbati akinamo. Ndimbati akajya aza kuhamureba (Cameraman) maze Fridaus aza kumusaba ko yazamushyira nawe muri filime kuko abikunda. baje guhana numero ndetse Ndimbati yemerera Fridaus ko azamufasha.

Hashize igihe Ndimbati yahamagaye umukobwa Amubwira ko yamuboneye umwanya yakinamo muri Filime. Baje guhura bahurira mumodoka bajya Cosmos i Nyamirambo. Ndimbati atangira kumubwira amagambo y’Uturingushyo amubwira ko ari mwiza. Mu modoka ya Ndimbati harimo inzoga y’Amarura, amubeshya ko Ari amata Arimo Urwunyunyu (Cream) ndanywa ndasinda anjyana Kundarana muri Rodge.

Bararyamanye, Bucyeye Ndimbati amubwira ko ariwe wamwiyenjeho ndetse baranashwana. Barangije Ndimbati yramutwaye amugeza kuri Onatracom i Nyamirambo. amuha amafaranga ibihumbi bitanu.

Kuva icyo gihe ntibongeye kuvugana ndetse n’Imishinga ya Filime ihagararira ahoi. nyuma y’Ukwezi yaje kubona ibimenyetso byuko atwite. aza kwipima asanga aratwite. yaje kumusaba ko bahura nabwo bahurira kuri Onatracom i Nyamirambo.

Yarabimumenyesheje Ndimbati yiyemeza kumufasha, yaje kumushakira aho aba i Gikondo k’Umukobwa witwa Ange. Yagiyeyo ariko ndimbati ubufasha atangira kubugabanya. Umukobwa yaje kumuhamagara ngo babiganireho baza guhurira kuri Sacco ya Gikondo.

Umukobwa yamusabye ko bayikuramo Ndimbati arabyanga, Gusa amubwira ko azabitekerezaho. Nyuma yaje kumuhuza na Mushiki we amusaba ko babana undi arabyanga. Aza kumusaba ko yamujyana iwabo mu Majyepfo, Umukobwa arabyemera.

Yaje kujya mu Cyaro, Nyuma baje kuvugana Ndimbati amusaba ko yamuha ibihumbi Ijana ngo agume mucyaro burundu. undi yarabyanze maze yigarukira muri Kigali agaruka gukora akazi ko Murugo kandi atwite, gusa ntiyakagumyeho kuko inda imaze gukura yahise ahamukura amujyana Rwarutabura.

Kuko Fridaus yari yaratewe inda afite imyka 17, Ndimbati yashatse kumuhinduriza ibyangombwa izaho yanditseho 2022 ko afite imyaka y’Ubukure. igihe cyo Kubyara cyarageze ndetse yibaruka neza.

Mukwandikisha Abana bamaze kuvuka, Umugore wari mubuyobozi bw’Ibanze yamusabye ko atandikaho Ndimbati. yaje kubyemera amubwira ko ashyiraho ko Se w’Abana ari Kwizera Jean Claude. gusa nimero ya telefone bwo yandikaho iza Ndimbati.

Nyuma yje kumujyana kuba Kuruyenzi amwishyurira inzu ndetse akajya anamuha amafaranga yo guhaha. gusa yaje kugabanya kumufasha ahubwo akajya ahora amusaba ko abana yabamuha undi akabyanga.

Fridaus ubuzima bwje Kwanga aza Guhamagara 116 yaka ubufasha. baje guhamagara Ndimbati bahuza Umurongo yaba Ndimbati, 116 ndetse na Fridaus. Ndimbati yabajijwe niba abana abemera undi asubiza ko abemera, abayobozi bamusaba ko akora inshingano ze.
Ibi byarakozwe aramufasha ariko abikora ukwezi kumwe ubundi akajya ahora amusaba ko amuha abana be. Yaje kumusaba ko yazana abana bakamusura ndetse amwemerera kumuha ibihumbi maganatanu. yaje kubyemera abamushyira iwe Murugo
Ahageze yahasanze Umugore wa Ndimbati gusa Ndimbati adahari, Umukobwa araharara bucyeye abana arahabasiga, gusa amafaranga yari yamwemereye ntiyayamuha ahubwo Amushakira akazi mu Kabari.

Nyuma yaje kujya ashaka kujya gusura Abana baramwemerera, hashize iminsi Umugore wa Ndimbati amubwira ko Abana bagiye kubajyana mu Cyaro kubarererayo. umukobwa yaje kubyanga ararara kwa Ndimbati gusa Ndimbati adahari. bucyeye arabyuka afata abana be arabatwara.

Ubwo Ndimbati yavuganaga na Isimbi TV kumurongo wa Telefone, ibi byose yaje kubihakana avuga ko abana ari abe ndetse ko na nyina amwemera ari nawe umutunze akaba anamukodeshereza aho aba ariko akarenga akamujugunyira abana.

Yakomeje avuga ko afite ibimenyetso bifatika byinshi byerekana ko Fridaus afite misiyo yo kumusebya ndetse ko kwemera niba abana ari abe bizemezwa n’Urukiko kuko ngo "Hari nabandi namenye yitirira abo bana".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa