Ibyo wamenya ku kirwa cya Bali, aho The Ben yakomereje ibikorwa by’umuziki we
Yanditswe: Thursday 09, Oct 2025
Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenye nka The Ben ari mu rugendo rw’akazi n’ubusabane i Bali, kimwe mu birwa bikunzwe cyane n’abakerarugendo muri Indonesia, aho agiye gufatira amashusho y’indirimbo ebyiri nshya, nyuma y’igihe kingana n’amezi icyenda adasohora umushinga mushya mu muziki.
The Ben yarekeje muri Indonesia kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ukwakira 2025, aherekejwe n’umugore we Uwicyeza Pamella ndetse na Director Gad, uzamufasha mu gutunganya amashusho y’izi ndirimbo.
Mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, The Ben yemeje ko agiye gukorera indirimbo ebyiri muri iki gihugu, anagaragara ari kumwe n’umugore we mu rugendo rw’indege.
Uyu muhanzi witegura igitaramo “The New Year Groove” kizabera muri BK Arena ku nshuro ya kabiri muri Mutarama 2026, yanifashishije uru rugendo nk’amahirwe yo kuruhuka no kongera umwuka mushya mu muryango we, nyuma yo kwakira inshuti zabo ku i Rebero bakabereka, umwana wabo baherutse kwibaruka.
Bali: Ibirwa by’ubuturo n’ubwiza budasanzwe
Bali ni kimwe mu birwa bigize Indonesia, igihugu kigizwe n’ibirwa birenga 17,500, ariko gusa hafi 922 ntibituwe.
Iki kirwa kiri hagati y’ibirwa bya Java mu Burengerazubas na Lombok mu Burasirazuba. Gifite ubuso bwa kilometero kare 5,780, kikaba gituwe n’abantu benshi bazwiho urugwiro, umuco ukungahaye ndetse n’ubumenyi bwo kwakira abashyitsi.
Umurwa mukuru wa Bali ni Denpasar, ari na ho hari ikibuga cy’indege mpuzamahanga kinini gituma benshi bahatangirira urugendo rwo gusura ibice bitandukanye by’ikirwa.
Aha kandi ni ho usanga bimwe mu bikorwa by’ubukerarugendo bikunzwe nko gusura Jagatnatha Temple, Bajra Sandhi Monument, n’ahantu herekanirwa inzoka ku kirwa cya ‘Turtle Conservation and Education Center’.
Bali ni inzozi za benshi kubera ubwiza bwaho nyaburanga. Kuva ku mucanga wera uhingutse ku nyanja, amasumo atembana amazi y’urubogobogo, hoteli zifite serivisi zo ku rwego rwo hejuru, kugeza ku mafuguro adasanzwe n’umuco w’akarango k’Abanya-Bali. Ni mu gihe n’abahanzi benshi b’ibyamamare ku isi bagiye bahitamo kuhakorera amashusho y’indirimbo zabo kubera ibi bitangaje.
Umwaka ushize wa 2024, Bali yasuwe n’abarenga miliyoni 16, barimo abasaga Miliyoni 6 baturutse mu mahanga, nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe ubukerarugendo muri iki kirwa.
Abanyarwanda bashaka gusura Bali bashobora kubona visa bagezeyo iyo bagiye kumara iminsi iri munsi ya 30. Ariko iyo urugendo rurenga icyo gihe, basabwa gusaba visa mbere yo guhaguruka.
Ibi bituma gusura iki kirwa biba byoroshye, cyane cyane ku bashaka kugisura nk’abakerarugendo cyangwa abifuza kuhakorera ibikorwa bya muzika nk’uko The Ben yabikoze.
Urugendo rwa The Ben i Bali ruje mu gihe abakunzi be bamaze igihe bamwitezeho umushinga mushya. Amashusho y’indirimbo ze ebyiri azahakorera yitezweho gusiga isura nshya ku muziki we, cyane ko ari mu bahanzi bake bo mu karere bakomeje gushyira imbere umusaruro ufite isura mpuzamahanga.
Kuba yahisemo Bali, igizwe n’ibirunga n’imisozi y’uburanga buhebuje, byongera guha agaciro ubuhanga bwe bwo guhuza umuziki n’imiterere y’ibidukikije bitangaje. Mu magambo macye, Bali si gusa ahantu ho kuruhukira, ni n’urubuga rw’ibyiyumvo, ubuhanzi n’ubwiza bitagira uko bisobanurwa.
The Ben avuga ko arimo gushyira izina rye ku rutonde rw’abahanzi bakoresheje iki kirwa nk’icyicaro cy’imirimo yabo ihambaye.
The Ben yageze muri Indonesia kuwa Gatatu tariki 8 Ukwakira 2025, ari kumwe n’umugore we

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *