Miss Muyango Claudine yerekanye imodoka nshya yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz GLC 300 yaguze, anahita ayambika plaque iriho amazina ye.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Miss Muyango yasangije abamukurikira amashusho amugaragaza yishimira iyi modoka ari kumwe n’umuhungu we.
Amakuru agaragara ku mbuga zicururizwaho imodoka agaragaza ko Mercedes-Benz GLC 300 yo mu mwaka wa 2022 igura hagati ya miliyoni 45 Frw na miliyoni 60 Frw, bitewe n’imimerere yayo n’ibiyigize. Aya mafaranga kandi yiyongeraho imisoro n’andi mafaranga ajyanye no kuyandikisha.
Mu Rwanda, kwandikisha imodoka nshya no kuyambika plaque yanditseho amazina ya nyirayo cyangwa ikindi yifuza hatitawe ku bushobozi bwa moteri yayo, asabwa kwishyura 5.000.000 Frw.
Miss Muyango yaguze iyi modoka mu gihe akomeje no guhatanira igihembo cya African Muzik Magazine Awards (AFRIMMA) 2026.
Ahatanye mu cyiciro cya Best African Social Media Influencer, aho ahanganye n’abarimo Khaby Lame, Lasizwe Dambuza, Nasty Black, Crazy Kennar, Carter Efe, Sabinus, Peller na Ilyas El Maliki.
Miss Muyango yamenyekanye cyane nyuma yo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019, aho yegukanye iry’umukobwa warushije abandi uburanga mu mafoto (Miss Photogenic). Kuri ubu ni umwe mu banyarwandakazi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Azwi kandi nk’umushyushyarugamba n’umushyitsi mukuru mu birori bitandukanye, aho aherutse no kugaragara mu iserukiramuco Spinny & Friends.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *