skol
fortebet

Ibyo wamenya ku munyafurika wabaye uwambere mu mateka wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2021

Yanditswe: Monday 23, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Chanique Rebe wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2021, ukomoka mu gihugu ya Namibia ,yabaye umukobwa wa mbere mu mateka ukomoka muri Afurika wegukanye iri Kamba.

Sponsored Ad

Ni ibirori byabaye ku mugoroba wo kuwa 22 Kanama 2021 mu gihugu cya Poland mu Mujyi wa Malopolska mu nyubako yitwa Strzelecki Park Ampitheater, aho Chanique yegukanye ikamba ahigitse abandi bakobwa 57 bakomoka mu bihugu bitandukanye byo Ku Isi.


Mu byishimo byinshi Chanique , Yabwiye itangazamakuru ko atabasha kubona uburyo asobanura umunezero yagize nyuma yo gutangazwa ko ari we wegukanye; ikamba rya Miss Supranational aba umukobwa wa mbere wo muri Afurika uryambitswe.

Uyu mukobwa yavuze ko atigeze arota yambikwa ikamba rya Miss Supranational ariko ‘Imana yambashishije kubigeraho’. Avuga ko yari ahatanye n’abakobwa beza b’abahanga, ku buryo ubwo yari asigaranye ku rubyiniro n’umunya-Puerto Rico yumvaga ko ari we ugiye kwegukana ikamba.

Chanique Rabe yashimye abamushyigikiye muri uru rugendo, asezeranya kuzakoresha neza iri kamba yambitswe. Yabaye umukobwa wa mbere mu bihugu 57 byo muri Afurika byitabira Miss Supranational, ubashije kwegukana iri kamba aturuka kuri uyu mugabane.

Nyina w’uyu mukobwa, Natasha Rabe wari witabiriye ibirori umukobwa we yambikiwe ikamba, yabwiye itangazamakuru ko atewe ishema n’umwana we.

Avuga ko atari afite icyizere cy’uko atsinda. Yavuze ko umwana we atumye Namibia yongera kwisanga ku ikarita y’ibihugu bikomeye mu marushanwa y’ubwiza.

Uyu mubyeyi yavuze ko, aho yari yicaye, yari yegeranye na Nyina wa Anntonia wari umaze umwaka urenga yambaye ikamba rya Miss Supranational 2019.

Avuga ko abantu bakwiye kumenya ko amarushanwa y’ubwiza atandukanye n’uko abantu bayatekereza.

Miss Chanique yagaragiwe na Karla Acevedo wo muri Puerto Rico wabaye igisonga cya Mbere, Thato Mosehle wo muri Afurika y’Epfo wabaye igisonga cya kabiri, Valentina Sanchez wo muri Venezuela wabaye igisonga cya Gatatu na Eoanna Constanz wo muri Dominican Republic wabaye igisonga cya kane.

Mu cyiciro cyo kugaragaza umwambaro w’Igihugu [National Costume], Jihanne Almira Chedid wo muri Indonesia ni we wegukanye ikamba naho Louise-Marie Losfeld wo mu Bubiligi yegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic].

Jihanne Almira Chedid wo muri Indonesia yegukanye ikamba rya Supra Fan Vote; Darelys Santos wo muri Panama yabaye Top Model, Verónica Sarfo Adu Nti wo muri Ghana yabaye Miss Talent, Karla Guilfú Acevedo wo muri Puerto Rico naho Phidelia Mutunga wo muri Kenya yabaye Supra Influencer.

Chanique Rabe wabaye Miss Supranational 2021 yavukiye mu Mujyi wa Windhoek muri Namibia. Ni Ambasaderi w’Umuryango witwa Village Orphanage.

Abinyujije mu muryango udaharanira inyungu witwa The Mending yigisha abana kudoda. Guhera 2003 kugeza 2005 yigaga muri Windhoek Afrikaanse Privateskool aho yanambitswe ikamba ry’icyo kigo.

Uyu mukobwa ureshya na 1.75m mu 2013, yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusura ahantu nyaburanga, ahera ku kiyaga Buena Vista, akomereza mu Mujyi Florida, ajya i Los Angeles ndetse no muri California.

Yigwijeho amakamba! Yambitswe ikamba rya Miss Teen Namibia 2014; Yegukanye Queen Spark 2015, muri 2015 kandi yongera kwegukana Miss Teen Continents mu birori byabereye mu Mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2016 no mu 2017, uyu mukobwa yagendereye mu bihe bitandukanye Afurika y’Epfo. Mu 2018 avugwa mu rukundo n’umusore witwa Kyle Honeyborne.

Mu 2018 kugeza 2019 yakurikiranye amasomo muri Fedisa yo muri Capetown ahakura impamyabumenyi.

Tariki 14 Ukwakira 2020, uyu mukobwa yambitswe ikamba rya Miss Supranational Namibia 2020 mu birori byabereye ahitwa Droombos muri Windhoek, aho yahigitse abakobwa 12 bageranye mu cyiciro cya nyuma.

Uyu mukobwa afite impamyabumemyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye no guhanga no kumurika imideli. Afite ‘Brand’ ye y’imyambaro ku isoko, ndetse afite mu biganza ishuri ryitwa Junior Sewing School.

Miss Supranational ni ngaruka mwaka, ryabaga ku nshuro ya 12. Iri rushanwa ryatangiye mu 2009, mu 2020 ryarasubitswe kubera Covid-19.

Chanique Rabe yavuze ko yumvaga muri we Umunya-Puerto Rico ari we wegukana Ikamba rya Miss Supranational

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa