skol
fortebet

Ibyo wamenya ku mwavoka wa “Prince Kid” wigeze kuburanira Rusesabagina

Yanditswe: Wednesday 11, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko urubanza rwa Ishimwe Dieudonné ’Prince Kid’ rwari ruteganyijwe kuri uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022 ,rusubitswe bisabwe n’umwunganira mu mategeko witwa Me Nyembo Emelyne atarabona dosiye y’Ubushinjacyaha, twabakusanyirije bimwe byibanze wamenya kuri uyu mwavoka ugiye kuganira ’Prince Kid’.
Me Nyembo Emelyne uri kuganira Ishimwe Dieudonné ’Prince Kid ‘ mu mategeko ku byaha akurikiranweho by’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’uko urubanza rwa Ishimwe Dieudonné ’Prince Kid’ rwari ruteganyijwe kuri uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022 ,rusubitswe bisabwe n’umwunganira mu mategeko witwa Me Nyembo Emelyne atarabona dosiye y’Ubushinjacyaha, twabakusanyirije bimwe byibanze wamenya kuri uyu mwavoka ugiye kuganira ’Prince Kid’.

Me Nyembo Emelyne uri kuganira Ishimwe Dieudonné ’Prince Kid ‘ mu mategeko ku byaha akurikiranweho by’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, n’umwe mubari bagize itsinda ryabuganiraga Paul Rusesabagina mu rubanza rwe rugitangira.

Me Nyembo Emelyne wari mu bunganizi babiri bunganiye Paul Rusesabagina mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Icyo gihe yari kumwe na Me Rugaza David wari Umwunganizi Mukuru wa Rusesabagina.

Nyuma bombi baje gusimburwa na Me Gatera Gashabana. Bari batoranyijwe na Rusesabagina muri benshi yari yahawe bo mu bigo bitandukanye by’abunganizi mu mategeko.

Me Nyembo ni umwe mu banyamategeko baburana imanza z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uyu musore w’imyaka 36 y’amavuko ari kuganira akekwaho ibyaha 3 birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa