skol
fortebet

Ibyo wamenya ku gitangaza Bruce Melodie wujuje imyaka 30 nuko ibirori byangenze [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 03, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Tugiye kukugezaho ibyihariye ku muhanzi w’icyamamare mu muziki nyarwanda Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] watunguwe na Eddy Kenzo ndetse na Producer Madebeats mbere y’uko yizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 30 amaze ageze ku isi.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye abarimo Eddy Kenzo na Producer Madebeats batunguye Bruce Melodie ku isabukuru ye y’amavuko maze bamwakiriza umutsima (Cake). Iyi ni isabukuru Bruce Melodie yayizihije nyuma y’iminsi mike yizihije indi y’imyaka 10 amaze mu muziki aho yanakoze igitaramo gikomeye cyahuje abahanzi batandukanye bagiye bamufasha mu muziki mu myaka 10 ishize.

Iyi myaka Bruce Melodie amaze ku Isi, hari icyo ivuze bitewe n’uko mu myaka 30, imyaka 20 niyo yonyine yamaze atari mu muziki kandi nabwo yaririmbaga muri korari nk’uko yagiye abyitangariza.

Iby’ingenzi wamenya kuri Bruce Melodie

Bruce melody ni umuhanzi nyarwanda w’icyamamare wavutse mu 1992, avukira i Kanombe. Se yitwa Gervain Ntibihangana naho nyina yitwa Velene Muteteri. Ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane. Amashuri abanza yayatangiriye ku kigo cyitwa Camp Kanombe, i Kanombe. Amashuri yisumbuye yayatangiriye i Kanombe ahitwa EFOTEC, aza kuyarangiriza ahitwa Islamique i Rwamagana.

Uko yinjiye mu buhanzi akiri muto

Yakuriye mu kuririmba mu rusengero rwa Kanombe (rw’abarokore), avuga ko yahimbaga indirimbo ariko bakaziha abandi bakaba ari bo bazitera. Ntabwo bamuhaga umwanya wo kwigaragaza.

Eddy Kenzo yafashije Bruce Melodie kwizihiza isabukuru y’imyaka 30
Bruce Melodie mu buzima bwe yagiye arangwa no gukunda akazi maze nyuma bimufasha kwitabira ibitaramo byinshi bitandukanye ku isi. Ibyo byaramubabaje bituma abivamo. Nyuma aza kujya muri studio mu 2006 kwa Producer Jackson Daddoey ariko iyo ndirimbo yahakoreye ntabwo yigeze irangira. Uwo muproducer ntabwo yarangije indirimbo ndetse na murumuna we, Naason, yaje kumuha nawe iyo ndirimbo iramunanira. Ibyo byatumye acika intege asa nk’uretse umuziki.

Yaje gusubira muri studio mu mwaka wa 2010, akora indirimbo yitwa “Inkovu” ariko kubera amasomo ntabwo yabonye umwanya wo kuyamamaza cyane ngo imenyekane. Yaje gusubira muri studio mu 2011, akora indirimbo yitwa “Ngiye Kubivuga”, nyuma aza gukora “Tubivemo” ayikorewe na Producer Fazzo. Izo nizo ndirimbo yakwita indirimbo ze za mbere. “Tubivemo” yo niyo ndirimbo yakoze yumva ibaye nk’uko ashaka.

Mu 2017, Bruce Melodie yabaye umuririmbyi wa mbere witabiriye ibitaramo bitegurwa na Coke Studio aho yahuriye n’abandi bahanzi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Tariki 14 Nyakanga 2018 ni bwo Bruce Melodie yanditse amateka akomeye mu muziki we ubwo yegukanaga igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ya 8. Icyo gihe yakurikiwe na Christopher, Actice, Uncle Austin na Queen Cha.


Bruce Melodie hamwe n’umuhanzi Eddy Kenzo umazi iminis i Kigali

Bruce Melodie n’umushoramari Gael bivugwa ko yamufashije gukorana indirimbo na Harmonize ndetse no kuzana Eddy Kenzo i Kigali bagakorana indirimbo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa