skol
fortebet

Ibyo wamenya kubihembo bizahembwa umusore uzegukana ikampa rya Mister Rwanda igiye kuba ku nshuro yambere

Yanditswe: Tuesday 02, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera irushanwa rya ba Rudasumbwa nk’uko bahabo irya ba Nyampinga, ubu ibihembo by’ibanze ku bazasha kwegukana ikamba nka Mr Rwanda, ni uko umusore uzahiga abandi azahembwa imodoka n’inzu yo kubamo.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ikinyamakuru InyaRwanda.com yaganirije “IMANI LTD” iri gutegura iri rushanwa rya ba Rudasumbwa,yatangaje ubu ko imyiteguro igeze kure ,ndete batangaje ko bihembo bizatangwa birimo imodoka yo mu bwoko bwa TOYOTA CELICA, hakiyongeraho n’inzu yo kubamo, ibi byose bikaba bizatangwa na Kompanyi ya ’Tom Transfers’ nk’umuterankunga mukuru.

Byiringiro Moses wo mu ’Imanzi Ltd’ uri inyuma y’iri rushanwa yashimangiye ko ubu imyiteguro igiye kurangira aho bari kugirana ibiganiro na kompanyi zitandukanye zizatera inkunga iri rushanwa. Yatangaje ko ibihembo byamaze kwemezwa bigizwemo uruhare na Kompanyi ya ’Tom Transfer’.

Yagize ati: "Nk’uko mu Rwanda habaho Miss Rwanda, mu buryo bw’uburinganire n’ubwuzuzanye Mr Rwanda nayo yaje. Tom Transfer izatanga imodoka yo mu bwoko bwa Toyoya Celica hamwe n’inzu yo kubamo ku muntu uzegukana ikamba". Tom Transfers ni Kompanyi icuruza imodoka n’amazu, ikanazikodesha kubabyifuza.

Byiringiro Moses uri gutegura iri rushanwa

Byiringiro Moses n’itsinda bari gufatanya gutegura iki gikorwa, bari kureba itariki nyayo yo kwiyandikisha ku basore babyifuza no gushyiraho itariki ya Final, ariko avuga ko mu ntangiriro z’Ukuboza 2021 byose bizaba byamaze kujya hanze n’uko ibintu bizakurikirana. Iri rushanwa rizanye udushya n’impinduka ugereranije na Miss Rwanda. Miss Rwanda ubusanzwe ihemba imodoka nshya mu gihe Mr Rwanda izahemba imodoka yongereho no gutanga inzu yo kubamo kuri Mr Rwanda (Rudasumbwa).

TOYOTA CELICA niyo izahabwa Rudasumbwa

Ibitekerezo

  • Ese gukorera aho utiyandikishij biremewe???, niba byemewe mwatubwira muntara zitandukanye uko bizakurikirana murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa