skol
fortebet

Ibyo wamenya kuri wa mwana wo mu biryogo wahobeye Perezida Kagame [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 02, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo ku cy’umweru ku ya 1 Gicurasi nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho n’amafoto y’umwana muto wabonye Perezida Paul Kagame akirukanka ajya kumuhobera undi na we amwakirana ubwuzu bwinshi.
Uyu mwana yitwa Mugisha Ally akaba umuhungu wa Mukakamali Kurusumu batuye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Biryogo, umudugudu wa Biryogo. Umubyeyi w’uyu mwana aganira na ISIMBI TV yavuze ko uyu umwana we akunda Perezida Kagame , yahoraga yifuza guhura na (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo ku cy’umweru ku ya 1 Gicurasi nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho n’amafoto y’umwana muto wabonye Perezida Paul Kagame akirukanka ajya kumuhobera undi na we amwakirana ubwuzu bwinshi.

Uyu mwana yitwa Mugisha Ally akaba umuhungu wa Mukakamali Kurusumu batuye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Biryogo, umudugudu wa Biryogo.

Umubyeyi w’uyu mwana aganira na ISIMBI TV yavuze ko uyu umwana we akunda Perezida Kagame , yahoraga yifuza guhura na we ndetse akaba akunda no kuvuga ko papa we ari Perezida ngo nakura azaba nka we cyangwa abe umusirikare.

Ku munsi w’ejo Perezida Kagame akaba yaratembereye mu Mujyi wa Kigali muri Siporo rusange (Car Free Day) ndetse agera no muri Biryogo, nibwo uyu mwana yabonaga abashinzwe umutekano akabaza nyina icyabaye undi amubwira ko Perezida Kagame agiye kuhanyura, yamusabye ko bajya kumureba ariko ntibamubona.

Nyuma bagarutse aho batuye nibwo yaje kunyura imbere y’iwabo maze umwana akimukubita amaso yiruka amusanganira ngo amuhobere, undi na we amwakirana ubwuzu aramusuhuza.

Uyu mubyeyi w’imyaka 31 avuga ko umwana we ari impfubyi se yitabye Imana, na nyina na we akaba ari impfubyi kuko se yitabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ifoto ya Mugisha Ally ahobera Perezida Kagame ikomeje gukora ku mitima y’abenshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa