skol
fortebet

Icyamamare Bebe Cool kigiye gushora agera muri miliyoni 50 atwara abanyamakuru mu nkiko

Yanditswe: Wednesday 26, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda, Bebe Cool yavuze ko arimo gukusanya ibimenyetso byo gutwara bamwe mu banyamakuru mu nkiko bitewe no kwangiza izina rye, avuga ko bazaborera mu munyururu.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi avuga ko ubwo azatanga ikirego cye azagitwarana n’ibimenyetso ku buryo abo azaba yareze bizagorana kuba babicika.

Mu kiganiro yagiranye na Vybe Life UG, Bebe Cool yavuze ko izina rye rihagije kuba yatwara umuntu muri gereza, ngo yiteguye gushora miliyoni 50 muri ibi birego.

Ati “izina ryanjye naryubatse kuva kera, hanyuma umunyamakuru akaza akamvugaho umwanada. Ndabasezeranya ko ngiye gutangira kubafungisha. Nzashyiramo n’amafaranga nka miliyoni 50 ari nako nkusanya ibimenyetso, ariko nimbafungisha, ntabwo muzigera muva muri gereza.”

Si Bebe Cool wenyine utangaje ko yiteguye gutwara itangazamakuru mu nkiko muri Uganda, n’umuhanzi Jose Chameleone aherutse gutangaza ko na we yiteguye kugira abanyamakuru afungisha kubera kumusebya, na we yavuze ko ibimenyetso abifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa