Umunyamakuru wo ku mbuga nkoranyambaga bizwi (livestreamer) Darren Jason Watkins Jr., uzwi ku rwego mpuzamahanga nka IshowSpeed ategerejwe mu Rwanda aho azanywe n’agahunda y’ubukerarugendo birimo gusura ingagi.
Mu kiganiro cy’imbona nkubone ISpeedShow, yaciye amarenga ko agiye gusura amashyamba y’inzitane yo mu Rwanda avuga ko nubwo atazabasha gukora ibiganiro by’imbona nkubone ariko azagerageza abakorere amashusho.
Ati: “Sinzashobora gutambutsa ibiganiro by’imbonankubone (live) kuko hari ibiti byinshi cyane. Ariko mu Rwanda tuzareba ingagi, Nzafata amashusho.”
Uretse kuba ategerejwe mu Rwanda, IShowSpeed amaze kugera mu bihigu bitandukanye muri Afurika birimo Afurika y’Epfo, Eswatini na Botswana, aho agenda asangiza abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ibijyanye n’ubwiza nyaburanga byaho yasuye ndetse n’umuco w’aho ibyo byamuhesheje amahirwe yo kuba akurikirwa na za miliyoni umunsi ku wundi z’Abanyafurika binyuze mu byishimo, amatsiko n’imikoranire n’ibyo bihugu.
Byinshi mu bituma Speed akundwa n’urubyiruko rutandukanye ku isi hose harimo kuba ingendo z’ubukerarugendo ze zibererka ukuri ku bihugu bitandukanye bya Afurika bitandukanye n’ibyo ababa barasomye cyangwa barabwiwe aho basobanukirwa byose kuri Afurika bitandukanye n’iby’ibindi byamamare bitanga ubumenyi nyabwo ndetse no kubamara amatsiko.
Muri Afurika y’Epfo, Speed yakoze ibiganiro bijyanye n’umupira w’amaguru ndetse n’imihanda yerekana imbaraga z’imijyi. Muri Eswatini na Botswana, abamukurikiraga bamubonye yishimira ibidukikije, inyamaswa n’imico y’aho hantu n’ibyishimo by’umwana.
Impuguke mu bukerarugendo zivuga ko ubu bwoko bwo kugaragara, nubwo butateganywa neza, bufite agaciro k’igihe kirekire. Buteza u Rwanda kujya mu biganiro bya buri munsi, mu mikoreshereze ya murandasi, mu mashusho y’urwenya (memes) no ku mbuga nkoranyambaga, bigakwirakwira cyane nk’uburyo bushya bwo kwamamaza ubukerarugendo.
Ingendo za Speed zafunguye benshi amaso zinabatera amatsiko, aho abatarigeze batekereza gushakisha Botswana, Eswatini cyangwa u Rwanda ubu bibaza ibijyanye n’aho biherereye, inyamaswa, umuco n’ingendo. Bikaba bigaragaza ko ar’uburyo bwe budasanzwe bwafasha umuntu kumenya ishusho nyayo ya Afurika.
U Rwanda rufite ahantu henshi nyaburanga abakerarugendo bashobora gusura harimo Pariki y’Ibirunga aho usura Ingagi, kugenda ku migozi miremire (ziplining) muri Nyungwe, imikino y’inka muri Bigogwe, Umuco wo mu mihanda ya Nyamirambo, ishusho igaragara ni iy’igihugu gifite icyizere cyo kwiyereka amaso ya interineti atateganyijwe.
IshowSpeed ni umusore ufite imyaka 20 y’amavuko kubera ko yavutse tariki 21 Mutarama 2005, avukira mu Mujyi wa Cincinnati, Ohio, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuka kuri se Darren Jason Watkins na NyinaTiffany E. Graves.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *