Sally Grace, umwe mu bakinnyi bamajwi n’abanyarwenya bamenyekanye cyane mu Bwongereza, yitabye Imana afite imyaka 74 nyuma yo kumara igihe arwana na kanseri.
Grace yari azwi cyane kubera impano idasanzwe yo kwigana amajwi y’abanyapolitiki n’ibyamamare, by’umwihariko mu kiganiro cy’urwenya cya BBC Radio 4 cyitwaga Week Ending. Muri icyo kiganiro, yigaragaje cyane mu kwigana ijwi rya Margaret Thatcher, ibintu byamuhesheje igikundiro gikomeye mu bakunzi b’urwenya.
Ubuhanga bwe bwaje no guhabwa agaciro mu 1992 ubwo yegukanaga igihembo cya Radio Times Award kubera umusaruro mwiza yari amaze imyaka atanga mu biganiro byo gusetsa kuri radiyo.
Uretse ibikorwa bye kuri radiyo, Grace yanagaragaye muri serial ikunzwe cyane ya Coronation Street mu myaka ya 1980, aho yakinnye yitwa Doreen Lovell. Nubwo yari yahawe amahirwe yo gukomeza gukina muri iyo filime igihe kirekire, yahisemo kwibanda ku kazi ko gutanga amajwi no kwita ku muryango we.
Yagize kandi uruhare rukomeye mu myidagaduro y’abana binyuze mu gutanga amajwi mu bikorwa bitandukanye. Yumvikanye mu nkuru z’uruhererekane rwa The Animals of Farthing Wood, anatanga ijwi ry’umwe mu bantu bakomeye muri Dennis the Menace. Abatari bake kandi bamwibukira nk’ijwi rya Madamu Wicket muri animasiyo ya Mr. Bean.
Nyuma y’itangazwa ry’urupfu rwe, abantu benshi barimo abakoranye na we ndetse n’abakunzi b’ibihangano bye bamugaragarije icyubahiro, bavuga ko yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere urwenya n’imyidagaduro mu Bwongereza. Bamushimiye imyaka myinshi yamaze asusurutsa abantu no kubazanira ibyishimo binyuze mu mpano ye.
Nubwo atakiri kumwe n’abakunzi be, ibikorwa n’umurage yasize bikomeje kumwubakira izina nk’umwe mu banyabigwi bagize uruhare rukomeye mu mateka y’imyidagaduro yo mu Bwongereza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *