skol
fortebet

Icyamamare muri WNBA, Skylar Diggins agiye gutandukana n’umugabo we bari bamaranye imyaka 8

Yanditswe: Friday 02, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Skylar Diggins, umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Seattle Storm mu irushanwa rya WNBA, yamaze gusaba gatanya n’umugabo we Daniel Smith, bari bamaze imyaka umunani babana nk’umugabo n’umugore.

Sponsored Ad

Aba bombi basezeraniye i Chicago mu 2017. Nk’uko byagaragajwe mu nyandiko zashyikirijwe Urukiko Rukuru rwa King County muri Leta ya Washington, itandukana ryabo ryatangajwe ku mugaragaro ko ryabaye ku wa 1 Ugushyingo 2024. Izo nyandiko zemeza ko “gushyingiranwa kwabo kwarangiye burundu kandi kudashobora kongera gusubirwaho.”

Nta masezerano y’ubushyingiranwe bari baragiranye mbere yo kurushinga (prenuptial agreement), kandi nta n’uruhande rusaba urundi ubufasha bw’amafaranga nyuma y’itandukana.

Bafitanye abana babiri: Rowen Seven Smith w’imyaka 6 na Ana Lia Irie Smith w’imyaka 2. Bombi bemeranyije ko Daniel Smith azajya yishyura amafaranga y’ishuri, ay’ibigo byita ku bana bato (daycare), n’ay’amashuri makuru cyangwa ay’imyuga abana baziga mu gihe kizaza.

Ku wa 29 Mata 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru, Skylar Diggins w’imyaka 34 yasabye ko izina Smith ritakongera gukoreshwa ku izina rye, ati: “N’ubundi abantu banyita uko bishakiye, murakuraho Smith.”

Daniel Smith wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru muri kaminuza ya Notre Dame, yaje kureka siporo kubera imvune, maze yerekeza mu mwuga w’ubugeni aho yashinze Doperman Studios i Dallas, nk’uko bitangazwa n’urubuga Mandatory.

Skylar Diggins yigeze gutangariza ikinyamakuru PEOPLE icyifuzo afite cyo gusiga umurage mu mikino y’abagore, aragira ati: “Nifuza ko umukobwa wanjye azagira amahirwe yo gukina muri iri rushanwa, ndakora uruhare rwanjye kugira ngo bizashoboke.”

Yakomeje agira ati: “Dufite abakinnyi beza bafite inkuru zifatika. Hari abatekerezaga ko WNBA itazamara imyaka 20, ariko turacyahari. Nifuza gukangurira no guha icyizere abakobwa bato cyangwa undi wese ubishoboye gukunda iri rushanwa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa