skol
fortebet

Icyamamare Pearl Thusi akomeje kuryoherwa n’ibyiza by’I Rwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 31, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyafurika y’Epfo, Pearl Thusi, icyamamare muri sinema ya Afurika ni umwe mu bakomeje kuryoherwa n’ibyiza by’u Rwanda nyuma y’icyumweru bamaze bakurikira imikino ya Basketball Africa League (BAL). Sithembile Xola Pearl Thusi w’imyaka 35 nyuma yo gusura ingagi zo mu Birunga mu Karere ka Musanze yanyuze ku iduka ricuruza ikawa y’u Rwanda ‘One Cup’ mu mujyi wa Kigali yerekwa uko itunganywa ndetse n’uko bayigosora.
Uyu mubyeyi w’abana babiri wari uherekejwe na Maff Derulo bishimiye ibyo beretswe (...)

Sponsored Ad

Umunyafurika y’Epfo, Pearl Thusi, icyamamare muri sinema ya Afurika ni umwe mu bakomeje kuryoherwa n’ibyiza by’u Rwanda nyuma y’icyumweru bamaze bakurikira imikino ya Basketball Africa League (BAL).

Sithembile Xola Pearl Thusi w’imyaka 35 nyuma yo gusura ingagi zo mu Birunga mu Karere ka Musanze yanyuze ku iduka ricuruza ikawa y’u Rwanda ‘One Cup’ mu mujyi wa Kigali yerekwa uko itunganywa ndetse n’uko bayigosora.

Uyu mubyeyi w’abana babiri wari uherekejwe na Maff Derulo bishimiye ibyo beretswe n’uburyohe bw’ikawa y’u Rwanda.

Pearl Thusi aherutse gutangaza ko ari iby’icyubahiro kuba yaritabiriye imikino ya BAL yatumye abasha guhura na Perezida Paul Kagame.

Abinyujije kuri Instagram yanditse ubutumwa buherekejwe n’ifoto ye ari kumwe n’Umukuru w’Igihugu agaragaza ko yishimiye guhura na we ndetse ko hari byinshi yamwigiyeho yiteguye no gushyira mu bikorwa.

Pearl Thusi uri mu bakinnyi ba filime bakomeye muri Afurika y’Epfo, yavutse mu 1988.

Uretse gukina filime ni umunyamakuru akaba n’umunyamideli.

Yamenyekanye nka Patricia Kopong muri filime y’urwenya ya BBC na HBO yiswe “The No. 1 Ladies’ Detective Agency”anagaragara nka Dayana Mampasi mu ya ABC yiswe “Quantico”.


Ni umukinnyi mukuru wa filime ‘Queen Sono’ yo mu 2020 yabaye iya mbere ifite umwimerere Nyafurika mu z’uruhererekane zaciye kuri Netflix.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa