skol
fortebet

Id Music yise umubyeyi we Akamana gato mu ndirimbo aherutse gusohora(VIDEO)

Yanditswe: Wednesday 15, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishimwe Desire wamenyekanye nka Id Music mu ruhando rwa Muzika yagaragaje Nyina nk’umubyeyi w’indashyikirwa kubera ubutwari n’urukundo yagaragaje mu kumurera avuga ko bitamutera ipfunwe ryo kumwita ’Akamana Gato’ abinyujije mu ndirimbo yise’Ntawundi’.

Sponsored Ad

Id Music uri mu bahanzi bari kuzamuka neza hano mu Rwanda aherutse guhimbira Nyina wamubyaye indirimbo amubwira ko kuri we yanyuzwe nibyo yamukoreye nawe ageze igihe cyo kumuruhura.

Mu magambo ari mu ndirimbo Id Music asaba imbabazi umubyeyi we aho yaba yarakosheje amusezeranya ko atazigera areka kuba umwana we nk’abandi bakura bakagenda bakibagirwa aho bavuye ati" Uburere n’urukundo byiza wampaye mubyeyi iki nicyo gihe ngo kwereke ko mbizirikana".

Id yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Nyemerera,Hahandi,Ntawundi yahimbiye umubyeyi wamwibarutse ndetse n’izindi zagiye zikundwa na benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa