skol
fortebet

Idris Elba watowe nk’ umugabo ufite uburanga kurusha abandi ku isi yanduye Coronavirus

Yanditswe: Tuesday 17, Mar 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filimi uri mu bakomeye ku isi ndetse wanatowe nk’umugabo ufite uburanga kurusha abandi ku isi,Idris Elba yatangaje ko yanduye icyorezo cya covid-19.

Sponsored Ad

Idris Elba yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ati “iki gitondo nasanganwe icyorezo cya Covid 19.Meze neza,nta bimenyetso mfite kugeza ubu ariko nahise nishyira mu kato maze kubona ko nshobora kuba mfite iyo virus.

Mugume mu rugo kandi mwubahirize amabwiriza.Ndakomeza kubabwira uko merewe.Nta guhangayika.”

Idris Elba yasabye abantu kuba abanyakuri bakajya kwipimisha igihe bikekaho iki cyorezo ndetse bakishyira mu kato nkuko yabigenje nyuma yo kumenya ko yahuye n’umurwayi wa Coronavirus kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Yasabye abantu kurushaho gukaraba intoki no kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi kuko hari abantu batagaragaza ibimenyetso vuba bakomeje gukwirakwiza iyi virusi.

Idris Elba wageze mu Rwanda ndetse akahakinira filimi yitwa Sometimes in April,yavuze ko iki aricyo gihe cyiza abantu bakwiriye kuzirikana bagenzi babo bakirinda kubanduza Coronavirus.Yatowe nk’umugabo uhiga abandi mu buranga mu mwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa