skol
fortebet

Ifoto y’Umunsi: Umuhanzi Igor Mabano yashyize hanze ifoto y’imfura ye aheruka kwibaruka [IFOTO]

Yanditswe: Thursday 19, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo kwemeranya isezerano ry’akaramata mu mpera z’umwaka wa 2021 n’umukunzi we Laura Collete , Umuhanzi Igor Mabano yashyize hanze ifoto y’imfura ye y’umuhugu ku isabukuru ye y’amavuko.

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi tariki ya 19 Gicurasi 2022 , ubwo uyu muhanzi yizihiza isabukuru y’amavuko yasangije abamukurikira ibyishimo atewe no kuba agiye kuyizihiza arikumwe n’imfura ye yabyariwe n’umukunzi we Laura Collete baherutse kurushinga.

Mu butumwa bwuzuyemo ibyishimo yasangije abamukurikira ateruye umwana we yagize ati”Iyi niyo sabukuru ngize nziza mubuzima bwanjye , mfite umwana muzima mwiza w’umuhungu ,n’umugore mwiza witwa @ Laura Collete, sinshobora gusaba ibirenze ibi ,ndashima Imana rurema ishobora byose”.

Igor Mabano yashyingiranwe n’umukunzi we Laura Collete ku ya 5 Nzeri 2021 mu birori byari byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda byabereye ahitwa Rebero Heaven Garden akaba ariho basezeraniye bakanahakorera ibindi birori.

Ubukwe bw’uyu muhanzi bwari bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Platini P, Nel Ngabo, Juda Muzika, Ben Adolphe, Dj Ira n’abandi batandukanye. Ishimwe Clement ni we wabaye Parrain w’uyu muhanzi.

Uyu muhango wakurikiwe n’uwo gusaba no gukwa wari wabereye Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Igor Mabano yari agaragiwe n’abarimo Nel Ngabo, OG The General, Janvier Kayitana, Frank Double Bass, Shiny Abdallah, Andy Bumuntu , Yvan Buravan n’abandi.

Igor Mabano afite ubuhanga mu gukirigita ibicurangisho bitandukanye birimo ingoma za kizungu, guitar ndetse na piano. Ni n’umuririmbyi wabigize umwuga cyane ko yabihuguriwe mu Ishuri rya Muzika ku Nyundo.

Ni imfura mu bize muri iri shuri ndetse yari mu bayoboye mu itsinda ry’umuziki ryahavukiye ryitwa ‘Sebeya band’ ryaje gutandukana. Ubu yigisha ibijyanye no kuvuza ingoma za kizungu nyuma yo gusoza amasomo mu 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa