skol
fortebet

Ifoto y’umutoza wa Rayon Sports asangira n’abana yakoze ku mitima ya benshi(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 27, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amafoto y’umutoza wa Rayon Sports, Jorge Paixão n’umwungiriza we Daniel Faria barimo basangira n’abana yazamuye amarangamutima ya benshi.

Sponsored Ad

Ni ifoto yaciciknye ku mbugankoranyambaga mu gitondo cyo kuri uy wa Gatanu 27 Gicurasi 2022 aho aba batoza b’Ikipe ya Rayon Sports bagaragaye barimo basangira n’abana bigaragara ko ari abanyeshuri bitewe n’imyambaro bari bambaye.

Bwa mbere iyi foto yashyizwe hanze n’uyu mutoza abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yaherekejwe n’amagambo agira ati "Mu buzima guha abandi ibyishimo ni cyo kintu cyiza twakishimira. Ntacyo bivuze niba uri umukire cyangwa umukene, uri umuzungu cyangwa umwirabura. Imitima yacu ni imwe. Ruhago warakoze kumpa ibi bihe by’agatangaza. "

Ni igikorwa kishimiwe na benshi cyane biganjemo abakunzi ba Ruhago.

Uyu mutoza akunze kugaragara mu bikorwa byinshi by’urukundo no kwicisha bugufi bigatangaza benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa