skol
fortebet

Ifoto Zari ari gusomana n’umugore ikomeje guteza urujijo rukomeye

Yanditswe: Tuesday 28, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uyu muherwekazi ukomoka muri Uganda,,Zarinah Hassan, uzwi ku izina rya "Zari the Boss Lady" , yashyize hanze ifoto arimo asomona n’inshuti ye bahuje igitsina, ishyira abantu benshi mu rujijo bibaza ko yaba yabaye umutinganyi.

Sponsored Ad

Uyu muherwekazi wibera muri Afurika y’Epfo, tariki ya 23 Nzeri yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 41 amaze ku Isi, umwe mu nshuti ze yateguye ikirori zo kwizihiza iyi sabukuru aho kujyamo byari ukwambara imyeru gusa.

Amwe mu mafoto yafotowe kuri uwo munsi, Zari yayasangije abamukurikira kuri Instagram, gusa ntiharimo ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga arimo asomana n’umukoubwa mugenzi we bisa n’aho bahuje urugwiro, nayo yafashwe kuri uwo munsi, iyi ikaba yaravuzweho cyane.

Bamwe mu bagiye bagiye bibaza niba na Zari Hassan yemera kuba umuntu yaryamana n’uwo bahuje igitsina, ni mu gihe abandi babonaga nta kibazo cyayo.

Muri Mutarama uyu mwaka, ubwo umuhungu we Rapfael yavuze ko yishimira abandi bahungu, byakuruye impaka nyinshi kugeza n’aho nyina yifata amashusho avuga ko umuhungu we atari umutinganyi ndetse afite umukunzi ukomoka muri Espagne ariko yongeraho ko niyo yaba ari umutinganyi yamushyigikira.

Ibi byagiye bivugwa kuri iyi foto, nta kintu Zari Hassan arabivugaho, ni mu gihe benshi mu bakunzi be bategereje kuza kumva icyo ari butangaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa